Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abakorera mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi. Yari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Bahizi Rutagerura n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha, ACP Toussaint Muzezayo.
CP Rumanzi yagaragarije aba bacuruzi ko muri iki gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abantu biba ibikoresho mu ngo z’abaturage cyangwa rimwe na rimwe bakabyiba mu maduka.
Ni ibikoresho byiganjemo za televiziyo (Flat Screen), mudasobwa ngendanwa (Laptops), telefoni na za frigo.
CP Rumanzi yavuze ko mu iperereza rigenda rikorwa kuri ubwo bujura byagaragaye ko abiba ibyo bintu babizanira bariya bacuruzi bakabibagurira ku mafaranga make. Yabibukije ko ibi ari ubufatanyacyaha mu bujura, abasaba kujya babyitondera.
Ati “Hari abantu dufata bibye ibintu mu baturage byiganjemo biriya by’ikoranabuhanga bakabibazanira mukabigura. Ni ubufatanyacyaha, mujye mubabaza aho byaturutse, mumenye uwo muntu ubizanye umwirondoro we muwandike, mumenye aho akorera, aho yaturutse kugira ngo nubifatanwa uzamugaragaze akurikiranwe.”
CP Rumanzi yatanze umuburo ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ko abaturarwanda bakomeza gutaka bavuga ko barimo kwibwa imitungo yabo ndetse bamwe bakahakomerekera abandi bakahaburira ubuzima kubera abo bajura. Yasabye abo bacuruzi gufatanya na Polisi bakarwanya ubwo bujura.
Ati “Mutekereze ko uwo bibye aba yasigaye ababaye cyangwa yanapfuye. Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abajura n’ababafasha, ntituzakomeza kwihanganira amarira y’abaturarwanda barira bibwe, ucuruza acuruze mu mahoro ariko n’abiba mutange amakuru bafatwe.”
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yagaragarije abari bitabiriye inama ko abajura barimo kwibasira abanyamahanga baba mu Rwanda bagamije kwangiza isura y’u Rwanda. Yavuze ko abagura biriya bijurano aribo babi kuko bababera isoko bagakomeza kwiba.
Ati “Bariya bajura bariba abantu bose ariko cyane cyane abanyamahanga kuko bo baba barabwiwe ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ugasanga nta bwirizi na buto bakoreye imitungo yabo. Mwebwe rero turabasaba kugira ubunyangamugayo no gukunda Igihugu mukajya mugaragaza bariya babazanira ibintu ngo mubigure. Ababigura nibo babi kuko nibo soko ryabo, abajura badafite ababigura babireka.”
Yabibukije ko itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 84 ivuga ko Umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.
Imwe mu nama ACP Rutagerrura yagiriye abitabiriye inama ni uko bakwibumbira mu makoperative kuko bizabafasha guca akajagari bakagira amategeko abahuza kandi bakarushaho kumenyana bityo bakajya babasha gufata abajura babinjiramo.
Abitabiriye ibiganiro bishimiye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda bavuga ko iyi nama yari ikenewe. Bavuze ko ibyo Polisi ivuga ari ukuri kuko bamwe muri bo bajya bagura ibyibano bazaniwe n’abajura.
Uwitwa Tandimwebwa Danallo akorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho bita ku iposita, akora ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfuye.
Yagize ati “Icya mbere tugiye kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu guhana amakuru kugira ngo umuntu uje kugurisha ikintu kitari icye afatwe akurikiranwe.”
Havugimana Narcisse akorera ahitwa Kazi ni Kazi mu Karere ka Nyarugenge acuruza ibikoresho byakoze, yashimye kuba Polisi yabanje guhuza abacuruza ibikoresho byakoze. Yavuze ko igitekerezo cyo kwibumbira mu makoperative ari ingenzi mu kurwanya abajura bagenda bagurisha ibikoresho byakoze by’ibyibano.
Ari Havugimana na Tandimweba baremera ko hari bamwe muri bagenzi babo bajyaga bagura ibikoresho byibwe ndetse nyuma bakaza kubifatanwa umujura yagiye. Bavuga ko hari bimwe mu bikoresho byoroshye gutahura ko uje kubigurisha atari ibye nka Telefoni na za mudasobwa kubera amakuru aba arimo. Bavuga ko nk’umuntu uzajya uzana Televiziyo, Radio, Frigo n’ibindi bitagaragaza amakuru bazajya babanza kubaza uwabizanye inyemezabwishyu yabiguriyeho utayifite bamwake imyirondoro ye yose kugze ku mudugudu atuyemo.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva muri Werurwe 2021 kugeza muri Gicurasi mu Mujyi wa Kigali hamaze kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga 774. Byiganjemo amatelefoni, mudasobwa na Televiziyo za rutura. Akarere ka Gasabo kaza ku isonga kuko muri ayo mezi atatu hamaze kwibwa ibintu 387, hakurikiraho Akarere ka Nyarugenge kibwe ibintu 214 naho Akarere ka Kicukiro kibwe ibintu 173.