Nyabugogo: Umugabo yasimbutse kuri Etaje ya 4 ku "Nkundamahoro" arapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababonye ibi biba bavuga ko byabaye mu masaha ya mu gitondo, ko yari umugabo wiyubashye waje atwaye imodoka akayisiga ahaparikwa ibinyabiziga yerekeza muri etage ya kane ari na ho yakoreye ikimenyetso cy'umusaraba mbere yo kwiyahura.

Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko bivugwa ko yiyahuye abitewe n'umujinya wo gusanga umugore we asambanira muri iriya nyubako.

Uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro, yasimbutse mu nyubako y'isoko izwi nko ku Nkundamahoro muri Nyabugogo.

Yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane y'iriya nyubako izwi cyane muri kariya gace ka Nyabugogo kazwiho urujya n'uruza mu mujyi wa Kigali.

Ubwo uyu mugabo yasimbukaga agahita ahasiga ubuzima, abantu benshi muri Nyabugogo bahise bahurura baza kureba ibibaye gusa nta makuru arambuye aratangwa ku cyaba cyatumye uriya mugabo yiyahura.

Muri Nzeri 2019 na bwo havuzwe urupfu rw'umukobwa witwa Hatangimana Scolastique wari ufite imyaka 25 y'amavuko wasimbutse aturutse mu igorofa ya kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza ahita apfa.

Urupfu rw'uwo mukobwa rwamaze iminsi ruvugwaho cyane ubwo bamwe bavugaga ko yahizemo kwiyambura ubuzima kubera ko hari umuhungu yakundaga ariko we atamukunda.

Mu nzandiko yashyize hanze mbere yo gupfa,Hatangimana yandikiye umuntu witwa Kubwimana bivugwa ko yari inshuti ye amubwira ati 'Kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye ubu singishoboye kwihanganira uburibwe wanteye, Urabeho.'

Muri uru rwandiko, Hatangimana yashyize mu majwi nyirasenge yavuze ko yamubereye umubyeyi gito bigatuma ubuzima burushaho gukomera.

Yanditsemo amazina y'abo ashimira avuga ko bamugiriye neza ndetse asaba Imana ngo izabiture ineza bamugiriye.

Source: Ukwezi



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabugogo-umugabo-yasimbutse-kuri-etajeya-4-ku-nkundamahoro-arapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)