Nyagatare: Abaturage 2400 biganjemo abahoze bacuruza ibiyobyabwenge bahawe imirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, kikaba kireba abatuye mu mirenge itandatu ikora ku mupaka wa Uganda ariyo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.

Mu bikorwa byo kubaka imihanda nibura umuturage ahembwa 2000 Frw ku munsi. Amafaranga yose ayabona buri nyuma y'iminsi itanu. Mu bindi bikorwa bitanga imirimo bazakora harimo guca amaterasi y'indinganire, gusana no gutunganya imihanda y'itaka, gutera ibiti, gutunganya ibishanga, gukora imirwanyasuri n'ibindi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasabye abaturage babonye akazi muri uyu mushinga gukoresha neza amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro mu bikorwa bibafasha mu iterambere.

Yibukije abaturage ko amafaranga bahembwa bakwiriye kuyabyaza umusaruro ari nako bateza imbere igihugu, bizigamira.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage baturiye imipaka kwirinda gusubira mu gucuruza ibiyobyabwenge ngo kuko nta keza kabyo.
.
Ati ' Akazi muri gukora ntabwo kazahoraho kazashira, mukwiriye kugafata nk'igishoro, mukizigamira kandi mukayabyaza umusaruro mwiteza imbere.'

Biyemeje kureka ibiyobyabwenge

Abaturiye umupaka biyemeje gusezera ku gucuruza ibiyobyabwenge bajya gukura mu gihugu cya Uganda kubera imishinga Leta yabegereje iri kubaha amafaranga.

Niyitegeka uri mu rubyiruko rumaze kujyanwa Iwawa ruzira gucuruza ibiyobyabwenge , yavuze ko kuri ubu yasezeye ibi bikorwa bibi ngo kuko nta kizima abikuramo uretse gufungwa.

Yagize ati ' Ubu ibiyobyabwenge naretse kubicuruza kuko nta kizima nakuyemo. Aka kazi bampaye mu muhanda mpembwa 2000 Frw buri munsi kandi bakayampa buri wa Gatanu, urumva ko ari amafaranga menshi, ngiye kujya nyifashisha nzigame make andi nyakoreshe mu gukemura ibibazo byanjye.'

Nyiramana Jacqueline utuye mu Kagari ka Rweru mu Murenge wa Rwempasha wahawe akazi muri uyu mushinga na we yavuze ko ahemberwa ku gihe nyuma yo gufungurwa azira gucuruza ibiyobyabwenge.

Yakanguriye abandi baturage kuzinukwa kubicuruza no kubinywa ngo kuko uretse kwangiza ubuzima bw'ababikoresha n'ababicuruza, binakenesha cyane.

Biteganyijwe ko iyi mishinga izakorerwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze nka tumwe mu turere duhana imbibe n'igihugu cya Uganda abaturage bakunze kujyamo bagiye kuzana ibiyobyabwenge.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage ba Rwempasha mu muganda wo gutangiza iyi mishinga
Abaturage 2450 bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare nibo babonye akazi ku ikubitiro
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasabye abaturage babonye akazi muri uyu mushinga gukoresha neza amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro mu bikorwa bibafasha mu iterambere
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukorana imbaraga bakiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abaturage-2400-biganjemo-abahoze-bacuruza-ibiyobyabwenge-bahawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)