Nyagatare: Malariya yongeye kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murekatete avuga ko hari hashize imyaka itanu Akarere ka Nyagatare gahagaze neza mu kurwanya indwara ya Malariya.

Avuga ko ariko mu mezi atandatu ashize iyi ndwara yongeye kuzamuka cyane mu Mirenge ya Nyagatare, Karangazi, Rwimiyaga, Rwempasha na Matimba, ngo icyatumye izamuka ni uko abaturage biraye ntibakomeze ingamba zisanzwe zijyanye no kuyirinda.

Ati “Abaturage bumvise ko Malariya yacitse badohoka ku ngamba zijyanye no kuyirinda zirimo gutema ibihuru bikikije ingo, gusiba ibinogo birekamo amazi ndetse no kurara mu nzitiramibu ziteyemo umuti”.

Avuga ko nta wundi muti bakoresheje uretse kuba umwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere yabafashije mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bongere bubahirize ingamba zisanzwe zo kwirinda Malariya.

Agira ati “Yaranadutunguye tudafite amafaranga mu ngengo y'imari ariko umufatanyabikorwa SFH aradufasha mu bukanguramba, turizera ko iza kongera ikagabanuka kuko icyabaye ni ukudohoka gusa”.

Yibutsa abaturage ko indwara ya Malariya ihari kandi bakwiye gukomera ku ngamba zo kuyirinda, kuko imibare y'ako karere yerekana ko iyo ndwara muri uyu mwaka yiyongereye ugereranyije n'umwaka ushize.

Iyo mibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Mata 2021, abantu 3,845 basanzwemo Malariya ku bivuje mu bajyanama b'ubuzima mu gihe umwaka wose kuva muri Mutarama kugera mu kwezi k'Ukuboza 2020 hagaragaye abarwayi 6,398.

Ni mu gihe kandi ku bantu bivurije mu mavuriro mato, ibigo nderabuzima n'ibitaro umwaka wose kuva muri Mutarama kugera mu kwezi k'Ukuboza 2020 hagaragaye abarwayi 8,239 ukaba ari umubare muto ugereranyije no kuva muri Mutarama kugera muri Mata 2021, kuko ho habonetse abantu 16,495.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)