Nyagatare : Min. Gatabazi yatangije akazi kahawe abinjizaga Forode ngo babicikeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage basaga 2 900 bo mu Mirenge itandatu yegereye umupaka ari yo Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba biganjemo abahoze mu bikorwa by'uburembetsi.

Aka kazi katangiriye mu mirimo yo gutunganya imihanda yangiritse nk'umwe mu mishinga ikubiye muri iyi gahunda.

Bamwe muri bo bavuga ko batatekerezaga ko bashobora guhabwa akazi ndetse bamwe ngo babanje kwihisha bazi ko ari uburyo bwo kubafata ngo babafunge kuko bahoze mu bikorwa bitemewe.

Buri umwe mu bahawe aka kazi ahembwa ibihumbi 2000 by'amafaranga y'u Rwanda bakayabona nyuma ya buri minsi itanu.

Amafaranga y'icyiciro cya mbere bamaze kuyahembwa kandi ngo bateguye imishinga ibyara inyungu bazayashoramo, aho kongera kuyashora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo n'ubw'Abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na we yabasabye kubyaza umusaruro ayo mahirwe igihugu cyabahaye, bagatekereza imishinga ihindura ubuzima bwabo.

Ivomo : RBA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Min-Gatabazi-yatangije-akazi-kahawe-abinjizaga-Forode-ngo-babicikeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)