Nyagatare: Urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu rurasabirwa imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
CSP Callixte Kalisa
CSP Callixte Kalisa

Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, mu imurikabikorwa ry'iminsi itatu by'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'ako karere.

CSP Kalisa avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari ikibazo cy'urubyiruko rukora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, avuga ko rubonewe imirimo bishobora gutuma ruva muri ubwo bucuruzi.

Ati "Hano hari ikibazo gikomeye cy'urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu kandi birashoboka ko rubonewe imirimo rwabivamo ndetse ababivuyemo banafasha mu kwigisha bagenzi babo bakibirimo".

CSP Kalisa avuga ko n'abagore bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali benshi babivuyemo kubera guhabwa imirimo.

Yasabye ko mu bikorwa by'abafatanyabikorwa hakwiye kujyamo gahunda yo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi butemewe kubireka rugashakirwa indi mirimo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)