Nyamagabe:abayobozi b'amadini n'amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize Umuryango w'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'amatorero mu Rwanda(Rwanda Religious Leaders Initiative) baremeza ko ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane cyane irikorerwa abagore n'abana mukarere ka Nyamagabe ndetse nahandi mu Rwanda, riterwa akenshi n'amakimbirane ari mu miryango, abayobora amadini n'amatorero kunzego zose basabwe kugira uruhare rukomeye mu kurirwanya mu muryango nyarwanda kuko aribo bahura n'abaturage benshi kandi kenshi.

Ibi byose byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana yatanzwe n'umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ubitewemo inkunga n'Ishami rya Loni ryita ku buringanire n'iterambere ry'abagore (UN Women).

Abayobozi b'amadini n'amatorero bagomba kuba mu bambere barirwanya nkuko byemezwa na Pasiteri Matabaro Jonas umuyobozi mu w'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu Rwanda â€" (Rwanda Religious Leaders Initiative),akomeza avuga ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw'ejo hazaza.

Agira Ati 'Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n'amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.'

Mu ijambo rye, Mukamusoni Philomène, umwe mu (Champion) bahuguwe yaje ahagarariye Inama y'Igihugu y'abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw'ababyeyi.
Ati 'Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.'

Mu butumwa yajyanye nk'impamba Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y'ababyeyi, ku nshuti z'imiryango, no ku nzego z'ibanze.

Habimfura Vincent, Perezida w'Ihuriro ry'imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko ari iby'agaciro nk'abanyamadini(Champions) guhugurwa ku bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n'abaturage.
Ati 'Abanyamadini n'abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n'icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.'

Ni mu gihe kandi urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n'amakimbirane yo mu ngo byiyongereye cyane mu Rwanda mu mwaka 2020 hagereranijwe nuwa 2019.

Ibi byaha bituruka ku gushyamirana kw'abagize umuryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhoza kunkeke uwo mwashakanye ndetse no gufata abana ku ngufu.

The post Nyamagabe:abayobozi b'amadini n'amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyamagabeabayobozi-bamadini-namatorero-barasabwa-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abana-nabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamagabeabayobozi-bamadini-namatorero-barasabwa-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abana-nabagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)