Nyamata : Baramukiye muri Gare gutega imodoka zijya i Kigali bamwe banazicaramo ariko ntizabajyana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 ni bwo mu Rwanda hose hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 avuga ko ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izo hagati y'Uturere n'utundi zibujijwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

Mu minsi yashize ubwo iyi gahunda izwi nka Guma mu Karere yabagaho, abatuye mu bice bimwe na bimwe byegereye Kigali bemererwaga gukomeza kujya mu Mujyi wa Kigali kuko basanzwe bahafite ibyo bahakora ndetse hakaba hari n'abasanzwe bakora muri Kigali ariko bagataha muri ibyo bice.

Ibyo bice no muri Nyamata ituwemo na benshi birirwa muri Kigali ariko bagataha muri kariya gace k'i Bugesera, hakaba kandi no muri Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Bamwe mu batuye muri Nyamata, uyu munsi bazindukiye muri Gare bazi ko bakomeza gukorera ingendo mu Mujyi wa Kigali nk'uko bisanzwe bamwe yewe baninjira mu modoka bahasanze ariko bategereza ko zihaguruka baraheba.

Umwe muri bo uvuga ko bari bizeye ko nubundi baza gushyirirwaho umwihariko nk'uko byagiye bigenda, yagize ati 'Byajyaga kugera saa yine RURA yabafunguriye imodoka zijya i Kigali, none ndabona ibiro bigifunze, ngira ngo byakomeye cyane.'

Imodoka ziri gutwara abantu muri Gare ya Nyamata n'izijya mu bice binyuranye by'Akarere ka Bugesera gusa mu gihe izerecyeza Kigali zaparitse.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamata-Baramukiye-muri-Gare-gutega-imodoka-zijya-i-Kigali-bamwe-banazicaramo-ariko-ntizabajyana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)