Nyaruguru: Bifuza kongererwa serivisi yo kubyaza muri Poste de Santé - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo Poste de Santé yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo, iherutse gutahwa ku mugaragaro ihita itangira gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Runyombyi, Mugisha Liliane, yabwiye IGIHE ko kuri Poste de Santé ya Nteko batanga serivisi z’ubuvuzi z’ibanze zirimo gusuzuma abarwayi, gukingira abana, kuboneza urubyaro, gupima abagore batwite n’izindi.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabavomo bavuga ko bishimiye ko batazongera gukora urugendo rurerure bagiye kwivuza.

Mwunguzi Félecien ati “Mbere twajyaga kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Runyombyi tugakora urugendo rw’amasaha nk’atatu kugira ngo tuhagere. Ubu turishimye kuko dusigaye twivuriza hafi.”

Sebareme Anastase na we avuga ko kuba bahawe Poste de Santé bibaruhuye ikiguzi cy’amafaranga batangaga bagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima.

Ati “Kujya i Runyombyi byatugoraga kuko umurwayi twamuhekaga mu ngombyi tukagenda nk’amasaha atatu. Uwategaga moto yishyuraga ibihumbi bitandatu kugenda no kugaruka. Turishimye kuko tuzajya twivuriza hafi turuhutse imvune twagiraga n’ayo mafaranga twatangaga.”

By’umwihariko bifuza aho abagore babyarira

Abaturage bo mu Kagari ka Nteko baganiriye na IGIHE bifuza ko Poste de Santé yabo yakongerwamo serivisi y’aho abagore babyarira (Maternité) kuko iyo hari umugore ufashwe n’inda nijoro bibagora kumugeza ku kigo nderabuzima akaba yabyarira mu nzira.

Sebareme Anastase ati “Ikintu kitugoye twifuza ko badufasha ni ukuduha serivisi yo kubyaza kuko iyo umubyeyi afashwe n’inda kugera i Runyombyi biratugora akaba yabyarira mu nzira cyangwa agahura n’ibibazo.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Runyombyi, Mugisha Liliane, yavuze ko iki cyifuzo gifite ishingiro kuko byafasha ababyeyi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bacyakiriye kandi babiganira n’inzego bireba kugira ngo bishyirwe mu bikorwa kuko mu Rwanda imiyoborere ishingira ku byifuzo by’abaturage.

Ati “Nk’uko mubizi imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye ku muturage, ibyifuzo by’abaturage rero ni byo dushingiraho iyo dukora. Icyifuzo cyabo twaracyumvise kandi gifite agaciro; icyo dukora ubu ni ukubiganira n’inzego bireba ndetse kugira ngo hajye ‘Materinité’ bisaba ko twagura n’inyubako, ibyo na byo bikazitabwaho mu gutegura igenamigambi ku buryo abo baturage bazasubizwa.”

Gashema yasabye abaturage gukomeza gutanga neza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bivuze bitabagoye kandi serivisi bahabwa kwa muganga zikomeze kuba nziza.

Poste de Santé bagerejwe yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo mu Kagari ka Nteko
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bacyakiriye kandi bazabiganira n’inzego bireba kugira ngo bishyirwe mu bikorwa
Poste de Santé bagerejwe yubatse mu Mudugudu wa Kabavomo yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)