Nyaruguru: Ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kugezwamo ibikoresho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo cyamaze kuzura, kikaba kigizwe n’inzu ebyiri z’amagorofa atatu agerekeranye, ariko hakazakurikiraho kubaka icya kabiri kigizwe n’inzu imwe nini ifite ibyumba 140.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, ni bwo imodoka zipakiye ibikoresho bizakoreshwa muri ibyo bitaro zatangiye kuhagera.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Nteziryayo Philippe, yabwiye IGIHE ko imodoka zitwaye ibikoresho zatangiye kuhagera hakaba hasigaye kuzipakurura no kureba aho baba babibitse kuko kugeza ubu inyubako ikiri mu maboko ya rwiyemezamirimo.

Ati “Imodoka zaje ariko ntizirapakururwa, ntabwo turamenya neza ibyo ari byo ariko ikigaragara ni uko ari ibikoresho bizakoreshwa muri ibi bitaro. Ibigendanye n’igihe tuzabikoreramo ntabwo ari njyewe ukimenya kuko rwiyemezamirimo wayubatse ntabwo arayishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima.”

Abajijwe ubwoko bw’ibikoresho byazanywe, yasubije ko atarabimenya neza kuko bifunze mu makarito ariko yemeze ko ari ibyo bazakoresha mu bitaro bishya.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baherutse kubwira IGIHE ko bishimira ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Munini yamaze kurangira, gusa bagasaba ko igikorwa cyo kubishyiramo ibikoresho cyakwihutishwa kugira ngo bitangire kubaha serivisi bisanzuye.

Uwimana Donatha ati “Icyo dusaba ni ukugira ngo n’ibyo bikoresho bibura biboneke vuba, ibitaro bibe byatangira tubone aho tuzajya twivuriza hafi kandi heza.”

Ubusanzwe ku Munini hari ibitaro byakira abarwayi bagera ku 100 ku munsi, bisanganywe ibitanda bigera kuri 60 byo kuryamishaho abarwayi. Ibitaro bishya byuzuye byo bizashyirwamo ibitanda 300.

Dr Nteziryayo yavuze ko indwara ziganje mu Karere ka Nyaruguru zirimo izo mu mubiri, iz’abana nk’umusonga ndetse n’izikomoka ku mwanda.

Byari biteganyijwe ko Ibitaro bishya bya Munini bizuzura bitwaye miliyari 7 Frw ariko byuzuye bitwaye miliyari 9 Frw bitewe n’uko bimwe mu bikoresho byagiye bihenda kandi hari n’ibyongewemo bitari mu igenabikorwa rya mbere.

Ibikoresho bizifashishwa mu gutanga serivisi z'ubuvuzi mu Bitaro bya Munini byatangiye kuhagera
Icyiciro cya mbere cy'Ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage cyamaze kuzura

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)