Muri Mata 2021, Anne Kansiime yibarutse imfura ye yise Elasie Ataho n'umukunzi we Boyfie Skylant. Mu gihe yiteguraga gusangira ibyishimo n'umubyeyi we, 'Imana yamuhamagaye'.
Anne yakunze kenshi kumvikana mu itangazamakuru, avuga ko Nyina ari 'intwari ye' kuko yamureranye urukundo kugeza ubwo avuye mo uwo guhangwa amaso.
Kansiime ati 'Inzira z'Imana ni nyinshi koko. Mama yitabye Imana muri iki gitondo.'
Anne Kansiime ni umunyarwenya w'Umunya-Uganda uri bahiriwe muri uyu mwuga. Ni umukinnyi wa filime akaba n'umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini. Afatwa nk'umwamikazi wa Afurika mu banyarwenya.
Uyu mugore wataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, yavutse tariki 13 Mata 1987, agejeje imyaka 34 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Kabale muri Uganda.
Anne Kansiime ari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko Nyina yitabye Imana
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106309/nyina-wa-anne-kasiime-yitabye-imana-106309.html