Nyuma yo gushyamirana na RITCO, Bruce Melodie yifashishije imodoka yayo muri Katapila iganisha mu rukundo rwo mu gitanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie mashusho y'indirimbo ye Katapila yari itegerejwe na benshi, yifashishije imodoka ya RITCO yigeze kumusaba ibisobanuro kubera ko yayivuze mu ndirimbo batabyumvikanye.

Muri Nyakanga 2020, Bruce Molodie yasohoye indirimbo 'Saa Moya' yakunzwe na benshi, hari aho yageraga akaririmba ngo "Sinkubipa ndagukereza nka RITCO izamuka Shyorongi".

Ibi ntibyakiriwe neza n'iyi sosiyete itwara abagenzi ndetse baza kugirana ibiganiro n'uyu muhanzi n'ubwo aho byarangiye impande zombi zumvikanye ndetse zemeranya ko zazakorana mu minsi iri imbere.

Nyuma y'iminsi ateguza abantu indirimbo avuga ko izaba ari iy'impeshyi, Bruce Melodie yasohoye indirimbo 'Katapila'.

Uyu muhanzi umenyereweho gukora indirimbo benshi bita ibishegu, n'ubundi iyi ndirimbo iraganisha ku rukundo rwo mu gitanda.

Hari aho uyu muhanzi avuga ngo "utumye mfata konjie, telefoni reka nshyiremo akadege." Hari n'ahandi agira ati "utumye mfata icumbi kandi mfite akavumo kanjye, banza umfashe aka gakoti."

Muri iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi, niho Bruce Melodie yahise agaragariza ko yatangiye gukorana na RITCO kuko mu mashusho yayo hagaragaramo imodoka yayo.

Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo Katapila



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gushyamirana-na-ritco-bruce-melodie-yifashishije-imodoka-yayo-muri-katapila-iganisha-mu-rukundo-rwo-mu-gitanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)