Nyuma y'umwaka, Bruce Melodie yatandukanye na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 12 Gicurasi 2020, ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol biciye mu cyose yise 'Igitangaza'.

Icyo gihe, yavuze ko agiye kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, Bruce Melodie yabwiye Isimbi Tv, ko yamaze gutandukana na Kenny Sol na Juno Kizigenza yari amaze umwaka n'ukwezi kumwe afasha mu muziki.

Bruce Melodie, yavuze ko ntakidasanzwe yakoreye Juno Kizigenza na Kenny Sol, ahubwo azirikana ko ari abahanzi b'abahanga bafite impano. Yashishikarije abantu bafite amafaranga gushora imari muri aba basore kuko bafite amazina yabyara umusaruro.

Yavuze ko ashima Imana 'kuko mu ngufu yampaye hari icyo mbamariye'. Bruce Melodie yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi batangire urugendo rw'umuziki bifasha, kandi ko aho bagiye bananiwe yiteguye kongera kubakirana yombi.

Avuga ko "nta kibazo na kimwe nigeze ngirana n'umwe muri bo." Avuga ko ibyabanje ari byo bigoye, yizeye ko hari ubumenyi bamaze kugira buzabafasha kwitwara neza mu kibuga cy'umuziki.

Bruce avuga ko iyo aba ari mu kigero nk'icy'aba bahanzi akabona umushoramari umufasha "uyu munsi tuba tugikorana. Ahamya ko Juno Kizigenza yarenze icyiciro cy'abahanzi bakizamuka.

Juno Kizigenza, yavuze ko igihe cyari iki cyo kuva mu maboko ya Bruce Melodie, avuga ko atazinanirwa. Ati 'Twacutse! Ntabyo byantunguye, twabiganireyeho mbere. Twanabonaga 'Progress' y'uko ibintu byagendaga. Ndatekereza, ntabwo ngiye kare cyangwa natinze. Ni cyo gihe, ngendeye igihe.'

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza kuzamura urwego Bruce Melodie yamuzamuriye. Avuye mu maboko ya Bruce Melodie afite indirimbo enye ze bwite n'indirimbo enye yakoranye n'abandi bahanzi.

Yavuze ko Bruce Melodie ari we muhanzi mukuru mu Rwanda, ko yishingikirije izina rye bituma azamuka. Avuga ko Bruce Melodie ari nimero ya mbere mu bantu bo gushimira mu buzima bwe. Yizeza ko azakomeza gukora ibidasanzwe.

Uyu muhanzi avuga ko yakuze yumva Bruce Melodie, amufatiraho urugero ku buryo hari byinshi azi neza ashobora kuba amwigiraho.

Kenny Sol ni umwe mu bari bagize itsinda rya Yemba Voice ryamaze mu muziki hafi imyaka itatu yabanagamo na Bill Ruzima ndetse na Mozy Yemba. Ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo wagiye asohora indirimbo z'urukundo mu bihe bitandukanye.

Indirimbo ye yamwinjije mu biganza bya Bruce Melodie yitwa 'You&I' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na The Major usanzwe ari umucuranzi muri Symphony Band.

Juno Kizigenza mu Ukwakira 2019, yagaragaje ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo 'Katerina' ya Melodie. Indirimbo ye yamuhaye ikaze mu muziki yayise 'Formula' yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho muri iki gihe.

Bruce Melodie yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol yafashaga mu muziki

Kenny Sol atandukanye na Bruce Melodie bakoranye indirimbo 'Ikinyafu' yamuhaye igikundiro kidasanzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATAPILLA' YA BRUCE MELODIE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106970/nyuma-yumwaka-bruce-melodie-yatandukanye-na-kenny-sol-na-juno-kizigenza-yafashaga-106970.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)