Padiri Amerika asanga kudashaka utarihaye Imana ari ubugwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Padiri Amerika yasohoye ibitabo 4 birimo amabanga yo kubaka rugakomera
Padiri Amerika yasohoye ibitabo 4 birimo amabanga yo kubaka rugakomera

Ubwo yari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, yatangaje ko kuba umusore cyangwa umukobwa yahitamo kudashaka ari uburenganzira bwe mu gihe yakwiyemeza kudakora ibyaha cyangwa ngo agire izindi ngaruka kuri we, ariko agasanga ari nka ya tarenta yatanzwe ntigire umumaro.

Yagize ati “Muri bibiriya hari aho bavuga umuntu wahawe itarenta akananirwa kuyibyaza umusaruro, ntaho ataniye n'umusore cyangwa umukobwa wiyemeza kudashaka atarihaye Imana kandi atarwaye, gusa abyiyemeje akabigeraho adaca ku ruhande ntacyo byaba bitwaye gusa ni nk'ubugwari”.

Padiri Amerika avuga ko Imana yaremye abantu ngo bororoke bityo ko umuntu wese ufite ayo amahirwe adakwiye kureka gufatanya n'Imana kurema uretse wenda abafite uburwayi butatuma bashaka.

Yagize ati “Uretse abihaye Imana bizwi ko batabyara ku mpamvu z'umuhamagaro w'Imana, ubundi abandi bakwiye kuba bashaka kuko abantu bakeneye no kororoka”.

Padiri Amerika aherutse gusohora ibitabo bine bikurikira ibindi yari yaramuritse agamije gufasha umuryango gukomeza kwiyubaka.

Ibi bitabo bine ni “ni wewe” yacyanditse agira inama abitegura gushakana, “Ibanga riramba” ni igitabo yanditse abwira abashakanye kubakira ingo zabo ku Mana, “Iwacu mu rugo” aho yabwiraga abashakanye kumenya kuganira mu rugo ndetse na “Urugendo dufatanyije” akaba avugamo uko umuryango wabaho utekanye.

Ibyo bije bikurikira ibindi bitabo nka “Urarwubake cyane” na “Bazabamenyera ku mbuto mwera”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)