Perezida Kagame arahura na Tshisekedi i Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame Paul arahura na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi nyuma y'uko mu minsi ishize habaye Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kikangiza byinshi byiganje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bicye byo mu Karere ka Rubavu.

Biteganyijwe ko aba bakuru b'Ibihugu nibahura baza gusura bimwe mu bice byangijwe n'iruka ry'ikirunga ndetse banaganire uko ibihugu byombi byakomeza gufatanya guhangana n'ingaruka zaryo.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Felix Tshisekedi na we azakira mugenzi Perezida Kagame ubwo uru ruzinduko rwabo ruzanasozwa n'ikiganiro bazagirana n'Abanyamakuru ku mpande z'ibihugu byombi.

Ubwo kiriya kirunga cyarukaga ndetse bigakurikirwa n'imitingito ikomeye, bamwe mu banyekongo bahungiye mu Rwanda aho Guverinoma y'u Rwanda yabakiriye ndetse ikanabaha ubufasha bw'ibanze.

Mu kiganiro aherutse kugirana na TV5 Monde, Perezida Kagame yagarutse ku iruka rya kiriya kirunga ndetse n'ingaruka rikomeje kugira ku baturage batandukanye, aboneraho guhamagarira ibihugu bitandukanye gutabara abakomeje kugerwaho n'ingaruka.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze ibyo rushoboye ariko ko 'Imiterere y'ikibazo ubwacyo ikwiye gutuma amahanga ahaguruka agafasha natwe tuzabatabariza kuko ni ibigaragara ko uburemere bw'ikibazo burenze ubushobozi bw'u Rwanda na Congo.'

Abakuru b'Ibihugu byombi kandi baranagirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsimbataza umubano ndetse bikaba byitezwe ko haza kubaho gushyira umukono ku masezerano anyuranye y'ubufatanye bw'ibi bihugu by'ibituranyi.

Perezida Kagame yakunze gushima mugenzi we Tshisekedi kuko kuva yagera ku butegetsi, umubano w'ibihugu byombi warushijeho kugenda neza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-arahura-na-Tshisekedi-i-Rubavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)