-
- Perezida Kagame ategerejwe i Goma
Urugendo rwa Perezida Kagame rukurikira urwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakoreye mu Rwanda ku wa Gtanu tariki 25 Kamena 2021 mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n'imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu ndetse banagirana ibiganiro, hakaba kandi harabaye n'ibiganiro hagati y'amatsinda y'abayobozi yo mu bihugu byombi.
-
- Imyiteguro irarimbanyije
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibikorwa byangijwe n'imitingito kubera iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo mu gace giherereyemo no mu nkengero zacyo, Abakuru b'ibihugu byombi barahurira muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Goma, bagirane ibiganiro bikurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ahuriwe b'ibihugu byombi ajyanye n'ubuhahirane, hanyuma baganire n'itangazamakuru.
-
- Itangazamakuru ririteguye
-
- Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
-
- Aho Abakuru b'ibihugu byombi baza guhurira