Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Rubavu n’i Goma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame aza kwakira Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro.

Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu.

Ku rundi ruhande, hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kizasoza ibi bikorwa by’abakuru b’ibihugu byombi. Kizaba ku wa Gatandatu.

Hashize iminsi itatu mu Mujyi wa Rubavu hari ibikorwa byo kwitegura uru ruzinduko. Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu yatangaje ko muri iyi minsi, muri uyu mujyi hari hakajijwe ibikorwa by’isuku bica amarenga ko hari igikorwa kidasanzwe cyiteguwe.

Ni mu gihe kandi inzego zishinzwe umutekano nazo zagaragaraga muri uyu mujyi ku bwinshi zitegura uru ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.

Mu byangijwe n’iki kirunga ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika.

Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ibigo by’amashuri na byo birangirika n’ibindi.

Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC zangiritse bikomeye.

Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira uyu muturanyi warwo.

Umuyobozi w’ishami rya REG i Rubavu, Butera Laurent, aherutse gutangaza ko bagobotse abatuye i Goma ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kikangiza ibikorwaremezo byaho.

Ati “Ikirunga cyasenye imiyoboro myinshi ijyana amashanyarazi mu gice kinini cy’Umujyi wa Goma. Badusabye ubutabazi bwihuse bwo kugira ngo tube tubacaniye mu gihe bagitegereje gusana imiyoboro yangiritse. Twahise tubacanira byihuse twifashishije umuyoboro wacu ugera ku mupaka wa “petite barrière”.

Uko kugoboka Goma kwatumye ibikorwa byinshi bidahagarara nk’aho amahoteli yakomeje imirimo yayo, ibitaro bigakomeza gukora, iminara y’itumanaho n’ibindi byinshi.

Ubwo iki kirunga cyarukaga, Abanye-Congo barenga ibihumbi 10 bahungiye mu Rwanda, bakihagera bakirwa neza, barafashwa bahabwa ibyo kurya, bashyirirwaho inkambi, banarindwa icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu.

Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza yari irimo na mugenzi we wa Angola ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda. Ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhurira ku mupaka y’ibihugu byabo.

Hashize iminsi mu Mujyi wa Rubavu harakajijwe ibikorwa by'isuku, ibintu byacaga amarenga ku ruzinduko rw'umuyobozi ukomeye
Mu duce dutandukanye twa Rubavu hakorwaga isuku kuva ku wa Kabiri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)