Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Wilmar International yitegura kwinjira ku isoko ry’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda (Village Urugwiro) bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kuok Khoon Hong uyobora Wilmar International ku Isi, ndetse na Teklay Teame uyobora Simba Supermarket kuri uyu wa 20 Kamena 2021.

Muri uru ruzinduko kandi Kuok Khoon Hong yari aherekejwe Santosh Pillai uhagarariye Wilmar International muri Afurika.

Village Urugwiro ntiyigeze itangaza ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’aba bayobozi b’ibi bigo by’ishoramari bikomeye ku Isi, Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko Wilmar International ishaka kwinjira ku isoko ry’u Rwanda.

RDB yatangaje ibi nyuma y’ibiganiro Kuok Khoon Hong yabanje kugirana n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi mbere yo guhura na Perezida Kagame.

Mu byo Clare Akamanzi yaganiriye n’uyu muyobozi ngo harimo uko ikigo ayoboye cyashora imari mu bijyanye n’inganda ndetse no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Wilmar International Limited ni kimwe mu bigo bitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi gikomeye muri Aziya, ndetse kugeza ubu ni kimwe mu bigo binini biri ku isoko ry’imari n’imigabane rya Singapore. Iki kigo gitunganya amavuta ava mu mikindo, isukari, umuceri n’ifu z’ibinyampeke zitandukanye.

Iki kigo kandi gikora ubucuruzi bw’ifumbire mvaruganda n’amazutu ikomoka ku bimera, margarine na mayonnaise. Biturutse muri iyi mirimo mu 2019 iki kigo cyinjije miliyari 42$ zirimo miliyari 1,29$ y’inyungu. Kugeza mu 2014 iki kigo cyakoreraga mu bihugu 13 bya Afurika birimo Ghana na Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yaganiriye na Kuok Khoon Hong uyobora Wilimar International
Kuok Khoon Hong yagiranye ibiganiro byihariye n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)