Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Arabie Saoudite Ushinzwe Afurika -

webrwanda
0

Minisitiri Kattan yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ndetse ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye.

Uruzinduko rwa Minisitiri Kattan nirwo rwa mbere rukozwe n’umuyobozi ukomeye mu Bwami bwa Arabie Saoudite asura u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter byashyize hanze amafoto ya Perezida Kagame na Minisitiri Kattan, icyakora ingingo baganiriyeho ntabwo zatangajwe.

Kuri uyu wa Mbere, Ambasaderi Jamal M.H Al-Madani yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Ambasaderi Al-Madani yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mu bya dipolomasi watangiye muri 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’ubutwererane.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi bwa peteroli iboneka cyane muri Arabie Saoudite, kandi u Rwanda rukaba rutagira uwo mutungo.

Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu Ugushyingo 2019.

U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

Minisitiri Kattan yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Umunyamabanga wa Leta Muri Arabie Saoudite Ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan
U Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mwiza
Ambasaderi Kattan yari aherekejwe n'itsinda rigari ubwo bakirwaga na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)