Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa yihariye ya Amerika mu Ihembe rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mudiplomate umaze amezi abiri ahagarariye inyungu za Amerika mu Ihembe rya Afurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Kamena 2021.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye Jeffrey Feltman, Intumwa yihariye ya Amerika mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika.”

Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika birimo Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Somalia na Somaliland bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 140.

Muri ibi bihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abaturage babyo bafungiye mu bigo byo muri Libya, aho bagiye bagera bashaka ubuhungiro bwo kwerekeza mu Burayi.

Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Akarere k’Ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Jeffrey David Feltman
Perezida Kagame yakiriye Jeffrey David Feltman muri Village Urugwiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)