Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Huang Xia, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2021.

Uyu mudiplomate wahagarariye u Bushinwa muri za Ambasade zirimo Niger, Repubulika Iharanira Demukarasi n'ahandi, kuri ubu ni Intumwa yihariye ya Loni mu Karere k'Ibiyaga bigari kuva muri Mutarama 2019.

Ku wa 22 Ukwakira 2020, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yemeje gahunda y'igihe kirekire y'amahoro, kurwanya amakimbirane n'intambara za hato na hato muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari.

Ni gahunda iteganya ko hagomba kujya habaho ibiganiro mu rwego rwa politiki, ibiganiro mu rwego rw'ubufatanye bugamije gukuraniraho imbogamizi zishingiye ku mipaka, imiyoborere myiza, kwimakaza uburenganzira bwa muntu mu karere n'ibindi.

Ibiro bya Huang Xia bifite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda no gushyira imbere ibisubizo bya politiki, ingamba zishyigikira impinduka hibandwa ku gukuraho imbogamizi zabangamira irandurwa ry'amakimbirane, umutekano muke n'ibindi byose bishobora gukoma mu nkokora iterambere ry'abaturage.

Uyu mugabo w'imyaka 59 muri rusange afite inshingano zubakiye ku nkingi eshatu zirimo kuyobora ibikorwa by'Umuryango w'Ababumbye muri aka karere, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'iterambere rirambye ry'icyerekezo 2030, ari nako amenyesha ibikorwa byihariye kandi byihuse mu myaka itatu iri imbere.

Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k'Ibiyaga Bigari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-y-umunyamabanga-mukuru-wa-loni-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)