Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abarimo Senateri Jim Inhofe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021.

Ibiro bya Perezidansi y'u Rwanda ni rwo rwatangaje ko Perezida Kagame yagiranya ibiganiro na batatu mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Muri ubwo butumwa, buherekejwe n'amafoto atatu, Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro, ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro bagiranye.

Earlier today at Urugwiro Village, President Kagame received a US Congressional Delegation led by Senator @JimInhofe of Oklahoma who was joined by Senator Mike Rounds @RoundsforSenate of South Dakota and Congressman @RepTrentKelly of Mississippi. pic.twitter.com/h3QCXsBINT

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 1, 2021

Senateri James 'Jim' Mountain Inhofe w'imyaka 86 ni umuntu ukomeye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu 1994.

Mu mwaka wa 2018, Senateri Mountain Inhofe, yagaragarije Sena ibigwi bikomeye bya Perezida Kagame ahereye ku rugamba yayoboye rwo guhagarika Jenoside, ubu amahanga akaba amubona mo umuhuza n'umuyobozi uvuga rikijyana mu bibazo bireba Afurika.

Uyu muyobozi ukomoka mu Ishyaka ry'Aba-Républicains yasuye u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame.

Mu kiganiro yagejeje kuri Sena muri Mutarama 2018, Senateri Inhofe yavuze ko hari abayobozi benshi muri Afurika bamaze kumenyana baba abakuru b'ibihugu na ba Minisitiri b'Intebe, ariko ko hari impamvu zihariye zituma afata umwanya uhagije wo kuvuga kuri umwe muri bo ariwe Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Yahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu minsi 100 gusa Abanyarwanda bagera kuri miliyoni bishwe, ibintu bitari bisanzwe kubona umuntu yica umuturanyi we, umugabo akica umugore we.

Nyamara ngo muri icyo gihe Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu gihugu zarabatereranye, amahanga arebera kimwe na Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk'uko Senateri Inhofe yakomeje abivuga.

Yakomeje agira ati 'Ibyo byaje guhagarara kubera ko umugabo umwe, Paul Kagame hamwe n'itsinda ry'impunzi z'Abanyarwanda muri Uganda ababyeyi babo bari barahunze igihugu mu myaka mirongo yari ishize.'

Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, hariho amahitamo abiri yashobokaga arimo kwihorera cyangwa kubabarira n'ubwiyunge, u Rwanda ruhitamo aya kabiri.

Yashimye isuku irangwa mu Rwanda, iterambere ry'ibikorwa remezo, ubuhinzi bw'icyayi, ikawa n'ibindi, umutekano ndetse n'ubukungu buzamuka neza.

Senateri Inhofe yagaragaje ko Kagame amaze guhindura imyumvire ya Afurika ku banyamahanga, bitari ukuvuga ko adakeneye gukorana nabo, ahubwo Abanyafurika bagomba kwikemurira ibibazo, abandi bakaza babunganira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-bye-abarimo-senateri-jim-inhofe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)