Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019.
Perezida Kagame yakiriye Adelberth nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n’abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.
Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.
Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.
Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suede, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivise hifashishijwe ikoranabuhanga.
Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry’ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30$, ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.
Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.
Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100$ na miliyoni 1$ ku mushinga umwe.