Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo ikigo cya MasterCard Foundation cyatangizaga ubufatanye n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC.
Ubu bufatanye buzamara imyaka itatu, bufite agaciro ka miliyari 1,3$, azakoreshwa mu gufasha Abanyafurika miliyoni 50 kubona inkingo za Covid-19. Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’uyu Mugabane bwashegeshwe ndetse no gutangiza ibikorwa byo kubaka inganda zizakora inkingo n’imiti kuri uyu Mugabane.
Perezida Kagame yavuze ko uburyo urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika rutitaweho nk’uko bikwiye mu myaka ishize bikagaragarira mu buryo wahungabanyijwe cyane na Covid-19, bikwiriye gusigira isomo Afurika igahindura imyumvire mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Yagize ati “Ntitugomba kuva muri iki cyorezo tugifite imyumvire yo gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Ibyo bivuze ko tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu.”