Abanyafurika miliyoni 50 bagiye gukingirwa icyorezo cya COVID19 binyuze mu bufatanye bw'imyaka itatu, hagati y'ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, n'umuryango Mastercard Foundation.
Mu muhango wo gutangiza ubwo bufatanye bufite intego yo kurengera ubuzima n'imibereho, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kubakira kuri ubwo bufatanye nabyo bigaharanira kwigira no kwihaza mu bikoresho byo kwa muganga birimo inkingo n'imiti.
Mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga, barimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahammat, umuyobozi w'ikigo nyafurika gishinzwe guhangana n'ibyorezo, Africa CDC, Dr. John Nkengasong n'abandi.
Mu butumwa bwe, Umukuru w'igihugu yashimiye umuryango Mastercard Foundation n'abandi bafatanyabikorwa ba Afurika mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19, asaba ibihugu bya Afurika guhindura imyumvire bikarushaho kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Yagize ati 'Nk'Abanyafurika natwe tugomba kubigiramo uruhare tuzirikana ko tugomba kugira umwete n'ubudashyikirwa. Ntabwo dushobora kuva muri aka kaga tugikora cyangwa ngo dutekereze mu buryo busanzwe. Ibyo bivuze ko tugomba kongera ubushobozi tugenera inzego z'ubuzima mu bihugu.'
'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na NEPAD bifite uburyo n'ubushobozi bwa tekiniki bwafasha ibihugu binyamuryango muri iyo gahunda. Ndashaka gusoreza ku ijambo ryo gushimira n'abandi bafatanyabikorwa batanga umusanzu wabo mu iterambere ry'urwego rw'ubuzima muri Afurika. Ubu bufatanye bushya hagati ya Mastercard Foundation na Africa CDC burubakira kuri ibyo byakozwe mbere kandi buzadufasha kugera ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere.'
Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye n'intego y'uko bitarenze umwaka wa 2022, 60% by'abatuye uyu mugabane bazaba bamaze gukingirwa icyorezo cya COVID19.
Nyamara birinze bigeze mangingo aya abasaga gato 2% gusa ari bo bamaze gukingirwa kandi nabwo bamwe muri bo babonye doze imwe gusa baracyategereje iya kabiri, ibintu perezida wa komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahammat avuga ko bihangayikishije.
Yagize ati 'Intego y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nkuko bikubiye mu ngamba zawo z'iterambere, ni ugukingira byibura 60% by'abaturage b'uyu mugabane, ni ukuvuga ababarirwa muri miliyoni 750 cg abantu bakuru bose bitarenze mu mpera za 2022. Kugeza ubu ariko Abanyafurika basaga 2% nibo bamaze kubona byibura doze imwe y'urukingo, ibintu biteye impungenge kuko tukiri kure y'intego twihaye.'
'Imizi y'iki kibazo ni ubusumbane mu isaranganywa ry'inkingo za COVID19 hagati y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ndetse n'ibikize kuko byo bimaze gukingira abarenga 50% muri rusange.' Umuyobozi w'Umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy avuga ko kugabanya no gukuraho burundu ubwo busumbane ari inshingano za buri wese.
Ati 'Gukuraho ubu busumbane ni inshingano za buri muntu. Birasaba uruhare rwa za leta, abikorera, abafatanyabikorwa n'abaterankunga mpuzamahanga, mbese twese hamwe. Niyo mpamvu uyu munsi ntewe ishema kandi nishimiye gutangaza ubufatanye bukomeye; Mastercard Foundation izatanga miliyari 1.3 z'amadorali mu myaka itatu iri imbere mu bufatanye n'ikigo nyafurika cyo kurwanya ibyorezo, Africa CDC, mu rwego rwo kurengera ubuzima n'imibereho ya za miliyoni z'abantu ndetse n'ubukungu bw'umugabane.'
Miliyari imwe na miliyoni 300 z'amadorali zizatangwa na Mastercard foundation muri iyi myaka itatu, zizakoreshwa mu kugura inkingo za COVID19, kuzigeza ko kuziha abagera kuri miliyoni 50 muri Afurika ndetse no guhugura abakozi bazakora mu nganda zikora imiti n'inkingo zirimo n'iza COVID19 zitegura gutangira imirimo yazo muri Afurika, kongerera ubushobozi inzego z'ubuzima kuri uyu mugabane n'ibindi.
RBA