Ubwo yatangiraga imbwirwaruhame ye, yatangiye avuga Igifaransa, abantu baratangara.
Yagize ati “Monsieur le president, vraiment je vous remercie” [Nyakubahwa Perezida, ni ukuri ndabashimira].”
Akimara kuvuga ayo magambo yahise akomeza mu rurimi rw’Icyongereza. Ibi byatangaje benshi barimo na Perezida Félix Tshisekedi kuko yahise ahabwa amashyi menshi.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nashakaga gukomeza kuvuga mu Gifaransa ariko natekereje nti reka mpere kuri ayo magambo.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame yumvikanye avuga Igifaransa bigatangaza benshi kuko byanabayeho ku wa 3 Ugushyingo 2018 mu muhango wo gusezera Mushikiwabo wari ugiye gutangira inshingano zo kuyobora OIF.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasuhuje abari muri uyu muhango asa n’uwibaza ati “Niba ndi buvuge mu ruhe rurimi, Igifaransa, Icyongereza?”
Yahise ahabwa amashyi menshi. Na we ati “None se n’icya ‘on est ensemble’ cyananira? Louise ‘a dit qu’on est ensemble.’
Umukuru w’Igihugu yahise akomoza ku buryo yakoresheje Igifaransa ubwo yari i Erevan muri Arménie mu muhango watorewemo Mushikiwabo.
Yagize ati “Turi i Erevan nta kuntu Louise yari gutsinda ngo anyuremo usibye abamushyigikiye twavugaga (abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bigize OIF), ni njye wamuranze. Nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa. Amaze gutorwa nashimiye abamutoye mu Gifaransa. Urabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure.”
Abanyarwanda batandukanye bagaragaje amarangamutima batewe no kumva Perezida Kagame avuga Igifaransa, barimo umukobwa we Ange Kagame na Louise Mushikiwabo uyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
petit à petit 😉 https://t.co/QgiKoos2gD
— AIKN (@AngeKagame) June 26, 2021
👍👍👍👍👍😉 https://t.co/rrlQK1nEoL
— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) June 26, 2021
— Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) June 26, 2021
“Monsieur le Président, vraiment je vous remercie.” President Kagame to President Tshisekedi #Rwanda #DRCongo pic.twitter.com/EH9cc82rAT
— Jules RUTALIHIRE 🇷🇼 (@Rutalihire) June 26, 2021
Yavuze igiflansa kweri🤣🤣 https://t.co/ev35P4Ln2i
— Mpatsibihugu (@rwarayovye) June 26, 2021
Je suis tres ravi d'attendre mon President parle le francais de toute les facons ON EST ENSEMBLE.
— ANWAR-ISMAËL ANOUAR (@ismael_anouar) June 26, 2021
Kuri uyu wa Gatandatu amaze kuvuga Igifaransa abantu bamuhaye amashyi menshi cyane no mu gusoza imbwirwaruhame ye yongeye ati “Merci Beaucoup!” [Murakoze cyane].