Perezida Kagame yerekanye ibyitezwe ku Bufaransa nyuma y’uruzinduko rwa Macron - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Ihuriro rya ‘Qatar Economic Forum’, ryagarutse ku ngingo zitandukanye, ziganisha ku miterere y’ubuyobozi mu bihe bizakurikira icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku ‘mbabazi’ Perezida Macron yasabiye mu ruzindiko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda rwatangiye kuwa 27 Gicurasi uyu mwaka.

Muri urwo ruzindiko rw’amateka, Perezida Macron ‘yemeye uruhare’ igihugu cye cyagize mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe yaragize ati "Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro."

Perezida Kagame yavuze ko muri rusange uruzindiko rwa Macron mu Rwanda rutari rugamije gusaba imbabazi gusa, ahubwo ko rwari rugamije “Kugaragaza ukuri” ku mateka yabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Ibi byari ingenzi cyane bitari ukubera gusa imbabazi, ahubwo kubera [kugaragaza] ukuri kw’ibyabaye. Ku ruhande rw’ukuri, kwemera uru ruhare byari ingenzi cyane."

Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside byari ingenzi cyane, ari uko bizarushaho kwemeza abantu ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, bityo bigaca intege abagifite umugambi wo kuyihakana no kuyipfobya.

Yagize ati “Byari ingirakamaro kuko mu myaka yashize, twabonye ubwiyongere bwo guhakana no gupfobya Jenoside. Imvugo zitandukanye [kuri Jenoside] zaradutse, ubona ko zigamije kurema andi mateka. U Bufaransa bwabigizemo uruhar, ntekerezo kuba Macron yaremeye uruhare rw’u Bufaransa bifasha mu kugenzura ibi bikorwa bibi tumaze imyaka tubona.”

Perezida Kagame yavuze ko uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uzarushaho gutera imbere, bijyanye n’uku kuri kwagiye hanze, “twakwitega kubona ubufatanye” mu nzego zitandukanye, ashimangira ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubaka umubano mwiza n’u Bufaransa aganisha impande zombi ku iterambere.

Ati "Twiteze kubona ishoramari rihuriweho mu ngeri z’ingenzi z’iterambere ry’u Rwanda kandi birangira bigiriye inyungu n’u Bufaransa. Ubufatanye ni ingenzi cyane, turashaka kubwubakiraho tugasiga aya mateka mabi yacu inyuma hanyuma tukareba imbere. Ibyo ni byo u Rwanda ruhanze amaso."

Perezida Kagame yagarutse ku zindi ngingo zirimo ishoramari, avuga ko “Afurika ikeneye umutekano” kugira ngo abashoramari bagire icyizere cyo kuzana umutungo wabo muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika azafasha mu kuzamura umusaruro w’ubucuruzi imbere mu bihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko uruzindiko rwa Perezida Macron w'u Bufaransa mu Rwanda rwashimangiye ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)