Perezida Kagame yeretswe ibyangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo i Goma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, cyangije ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo ndetse gihitana n’ubuzima bw’abantu aho ubu habarurwa abantu 32 bapfuye mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

Ibi byiyongeraho inzu 1000 zasenyutse, imiyoboro y’amazi yacitse cyo kimwe n’iy’amashanyarazi ku buryo u Rwanda rucanira ibice bimwe bya Goma.

Abaturage b’i Goma bamwe n’ubu ntibafite amazi meza ku buryo hari n’abo abari mu bilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’iruka rya Nyiragongo ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Nyuma y’iminsi mike iki kirunga kirutse, Perezida Kagame yahamagariye ibihugu by’amahanga gutabara ibihumbi by’abaturage bari mu kaga bashyizwemo nacyo kuko ubushobozi bwo kubitaho burenze cyane ubw’u Rwanda bahungiyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutsemo.

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)