Ikipe ya Police Fc yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza mukuru wayo Haringingo Francis nabo bakoranaga kubera umusaruro muke.
Kuruyu wa kabiri mu gitondo nibwo habyutse hacaracara amakuru avuga ko Haringingo Francis ashobora kwirukanwa bitewe n'ikibazo cy'umusaruro muke yagaragaje muriyi shampiyona ibi byavugwaga hashingiye ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwabyukiye mu nama idasanzwe yagombaga kwiga ku musaruro wiyi kipe.
Ubuyobozi bw'iyi kipe y'igipolisi cy'u Rwanda bwahagaritse umutoza mukuru wiyi kipe Haringingo Francis ndetse na bamwe mu batoza bakoranaga babashinja umusaruro utari mwiza bitewe n'abakinnyi iyi kipe yabaguriye ndetse ikaba yaranakoze ibishoboka byose ngo babe bayihesha igikombe ariko bikaba bisa naho byanze.
Ubuyobozi bw'iyi kipe buvuga ko Haringingo nabo bahagarikanywe bagiye kuba bahagaze igihe kitazwi ariko amakuru akavuga ko ubwo shampiyona y'u Rwanda izaba igeze ku musozo nubundi uyu mutoza azigendera doreko amasezerano ye yagombaga kurangirana niyi shampiyona.
Haringingo Francis yaje muri police fc avuye muri Mukura Victory Sport amaze kuyihesha igikombe cy'amahoro ndetse anitwara neza gusa mw'ikipe ya Police fc ku mwaka we wa kabiri ntibyaje gukunda kandi ubuyobozi bwayo buvuga ko uyu mugabo bamuhaye ibyo yasabye byose nawe abizeza igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka none yirukanwe shampiyona itarangiye doreko hasigaye imikino ibiri harimo nuwo bazakina ejo na Rutsiro Fc mu bugesera.
Police fc yahagaritse umutoza wayo Haringingo Francis nabo bakoranaga
Source : https://impanuro.rw/2021/06/15/police-fc-yahagaritse-haringingo-francis/