Police FC yanyagiye Gasogi United, APR FC itsinda Kiyovu Sports, AS Kigali yihererana AS Muhanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona yarahagaze kubera ikipe y'igihugu irimo ikina imikino ya gicuti, ariko impera z'icyumweru zasize habaye imikino itandukanye ya gicuti ndetse n'umukino w'ikirarane wa Marines FC na Rutsiro FC.

Umukino w'ikirarane wa Marines FC na Rutsiro utarakiniwe igihe kubera iruka ry'ikirunga muri DR Congo ryatumye umujyi wa Rubavu ahagombaga kubera uyu mukino hazamo akavuyo ndetse na Stade Umuganda yari kuwakira igakoreshwa mu kwakira impunzi, wakinwe ku munsi wo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Uyu mukino uri mu cyiciro cy'amakipe 8 ahatanira igikombe cya shampiyona, warangiye ku ntsinzi ya Marines FC y'igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 51.

Kuri uwo munsi wo ku wa Gatandatu, APR FC i Shyorongi yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti, uyu mukino waje kurangira ku ntsinzi ya APR FC y'igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

Imikino ya gicuti yakomeje ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, AS Muhanga iri mu cyiciro cy'amakipe amanuka kuri Stade Regional de Muhanga yari yakiriye AS Kigali iri mu makipe ahataniye igikombe.

AS Kigali ifite bamwe mu bakinnyi mu ikipe y'igihugu ntibyayibujije gutsinda uyu mukino 3-0 byose byabonetse mu gice cya mbere.

Ku munota wa 5 w'umukino myugariro Bishirandora Latif yari afunguye amazamu.

Nkinzingabo Fiston yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 10 hari mbere y'uko Tchabalala atsinda icya 3 ku munota wa 42.

Mu Bugesera, Bugesera FC saa sita ejo ku Cyumweru yari yakiriye Sunrise FC amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wasoje indi ni uwo Police FC yakinnye na Gasogi United ku munsi w'ejo hashize mu Bugesera warangiye ari 4 bya Police FC kuri 1 cya Gasogi United.

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 41 kuri penaliti yatsinzwe na Sibomana Patrick Papy, uyu musore yaje kongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 87 nabwo kuri penaliti.

Iyabivuze Osée ku ruhande rwa Police FC na we yatsinze ibitego 2 ku munota wa 48 na 95'.

Igitego kimwe rukumbi cya Gasogi United cyatsinzwe na Iddy Muselemu ku munota wa 65.

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti
Marines FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino w'ikirarane cya shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-gasogi-united-apr-fc-itsinda-kiyovu-sports-as-kigali-yihererana-as-muhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)