Polisi yerekanye abagabo babiri bacuruzaga amavuta ya mukorogo -

webrwanda
0

Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena 2021, ni bwo aba bagabo bashinjwa kugurisha mukorogo beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

Umwe mu bafashwe yemeye icyaha cy’uko yagurishaga aya mavuta, anabisabira imbabazi mu gihe undi yabihakanye akavuga ko ataramenya impamvu yatawe muri yombi.

Umugabo wemeye ko yacuruzaga mukorogo yavuze ko ayo mavuta yayaranguye mbere y’uko ahagarikwa mu Rwanda ashimangira ko yari akiri gucuruza ayo yasigaranye mu bubiko.

Yagize ati “Basanze mfite aya mavuta atemewe, nari nyamaranye iminsi kuko namaze kumenya ko atemewe mpita ndeka kuyarangura. Ayo nari mfite ni yo naranguye mbere.”

Uyu mugabo yafatanywe amavuta ya mukorogo afite agaciro karenga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa bwe, yashishikarije abagicuruza mukorogo kubireka kubera ko atacyemewe ku isoko ry’u Rwanda

Mugenzi we wahakanye ibyo ashinjwa we yagize ati “Nagiye kubona mbona abapolisi bansanze ku kazi bambwira ngo baje kureba ibicuruzwa bitemewe; binjiye barareba ntabyo bigeze babona. Bambwiye ngo tugende wowe tuje tugufiteho amakuru, tugende ibindi uraba ubimenya. Ni bwo twagiye kuri polisi Kacyiru ni ho nanasanze ibintu by’amavuta.”

Yakomeje avuga ko yahise afotorwa ndetse ntacyo yari gukora cyane ko yari afite ubwoba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aya mavuta yinjizwa mu gihugu anyuze ku mipaka itemewe aturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda

Ati “Kugira ngo bigere aha ni cyo kibazo gikomeye, icya mbere aya mavuta ntakorerwa mu Rwanda, akorerwa mu bihugu duhana imbibi ni ho aturuka. Ubu ng’ubu kuko babonye ko kunyura ku mipaka yemewe ari ikibazo tubitahura byihuse, basigaye banyura mu nzira zitemewe bakazana make make ntibayajyane muri za butike.”

Yongeyeho ko abacuruza aya mavuta bayashyira muri depo ku buryo no kuyacuruza bibasaba kujyana make make.

CP Kabera yashimangiye ko hari n’ubwo bayinjiza mu gihugu bayahaye abana mu buryo bwo kuyobya amarari. Yaboneyeho kubasaba kwirinda kuyacuruza kuko amayeri yose bakoresha Polisi yayatahuye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu uukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe mu buvuzi birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Polisi yerekanye abagabo babiri yafatiye mu Karere ka Kicukiro bari gucuruza amavuta ya mukorogo
Amavuta bafatanywe afite agaciro k'ibihumbi 300 Frw



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)