Prof. Lyambabaje yavuze ku bibazo by’imishahara mu barimu n’agahimano muri Kaminuza y’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby’i Nyagatare byamenyekanye ubwo abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu, batabazaga bavuga ko bari guhura n’ingaruka z’umwarimu wabigishije amasomo ya ‘Management Accounting’ na ‘Financial Reporting’ agafatira amanota yabo.

Ku rundi ruhande mwarimu yasobanuraga ko yabitewe n’uko Kaminuza yahakanye kumwishyura umwenda uri hagati ya miliyoni 10 na 20 z’amafaranga y’u Rwanda kubera amasaha y’ikirenga yakoze, birangira rubuze gica maze abanyeshuri bemera kunywa umuti ari wo gusubiramo ibizamini by’ayo masomo.

Iki kibazo cyagarutsweho mu cyumweru gishize ubwo abadepite bahamagazaga Minisitiri w’Uburezi ngo asobanure iby’imicungire y’umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda, yagaragayemo imyenda y’umurengera ahanini idafitiwe ibisobanuro.

Depite Mbonimana Gamariel yavuze ko iyo myenda yaba ifite aho ihuriye n’uruhuri rw’ibibazo biri muri Kaminuza y’u Rwanda birimo kuba abarimu bagikoresha ingwa ku kibaho, ubusumbane mu mishahara n’ibindi.

Yakomeje avuga ko ibirarane by’imishahara byatumye abarimu barega Kaminuza abandi banga gutanga amanota bigira ingaruka ku banyeshuri, yongeraho ko iyo abarimu bagerageje gukurikirana ikibazo cyabo batotezwa abandi bagakangishwa guhagarikwa, ati “Abarimu bamwe muri Koleji ya ‘Business’ ntabwo bishimye mu by’ukuri.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iby’abarimu batotezwa ntacyo abiziho naho iby’imishahara byo bizakemurwa na sitati yihariye ibagenga iri gutegurwa.

Ati “Ikibazo cy’imishahara y’abarimu ikiri hasi ugereranyije n’abandi bakozi muri Kaminuza, kizakemukira mu gushyiraho sitati yihariye igenga abarimu turi gukorana n’izindi nzego, n’abarimu ba kaminuza bizabageraho.Icy’abakozi batotezwa ntacyo ndi bukivugeho kubera ko nta makuru ngifiteho, ariko iyo umuntu atishimye agira uburyo abigaragaza.”

“Ku mwarimu wimanye amanota kubera ko atishyuwe amasaha y’ikirenga yakoze, bijyanye na bya bindi kaminuza idashobora kwishyura kubera ko nta mpapuro zihari zibisobanura. Iyo umwarimu afite ibyangombwa byose arishyurwa, barahari benshi bishyuwe.”

Dr Uwamariya yakomeje avuga ko kwimana amanota atari cyo gisubizo nyacyo ahubwo bigaragaza imyitwarire mibi, abanyeshuri bakaba ari bo barengana mu gihe hari izindi nzira umwarimu yanyuramo zikamufasha kubona uburenganzira bwe mu gihe atanyuzwe.

Nta bibazo by’imishahara biri mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyo umwarimu yigishije amasaha y’ikirenga hari uburyo bibanza bigasuzumwa kugira ngo hemezwe niba koko ayafitiye uburenganzira.

Kuri uwo mwarimu muri Koleji ya Nyagatare ngo itsinda ryashyizweho ngo risuzume iby’amasaha y’ikirenga muri Kaminuza y’u Rwanda ryasanze adakwiriye kwishyurwa.

Prof Lyambabaje yemera ko no muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu iki kibazo gihari ariko ko naho abagenzuzi basanze uburyo amasaha y’ikirenga abarwamo bukemangwa.

Ati “Hari undi mwarimu ufite ikibazo nk’icyo; abagenzuzi ba kaminuza bagiye gusuzuma uko gihagaze, amakuru angeraho ni uko ibyavuye muri iryo genzura bikemanga uburyo amwe muri ayo masaha abarwa n’uko bifuza ko yakwishyurwa. Ni yo mpamvu tubigenza buhoro kugira ngo amafaranga ya kaminuza twe kuyatanga hatari ibintu bifatika dushingiraho kugira ngo tuyatange. Nta kindi kibazo cy’imishahara nzi uretse icyo ngicyo.”

Mu myaka umunani ishize Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta asohora raporo y’imikoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta, Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gutungwa agatoki ku micungire mibi. Prof Lyambabaje yavuze ko abayobozi bayo bafite umukoro wo kwicara hamwe bagasuzuma aho ibibazo bituruka maze bakabishakira umuti.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyo umwarimu yigishije amasaha y’ikirenga hari uburyo bibanza bigasuzumwa kugira ngo hemezwe niba koko ayafitiye uburenganzira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)