Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry -

webrwanda
0

Lwakabamba asanzwe ufite inararibonye mu bijyanye n’uburezi ku Mugabane wa Afurika, akazaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby’imiyoborere, ibikorwa by’ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’imikoranire hagati y’iyo kaminuza n’abazayirangizamo.

Uyu mugabo kandi azakoresha iyi nararibonye mu guteza imbere ubucuruzi, nka kimwe mu bintu by’ingenzi amasomo y’iyi kaminuza azibandaho. Azagira uruhare mu gushyiraho imikoranire hagati y’iyi kaminuza ndetse n’ibindi bigo bitandukanye, ku buryo abanyeshuri bayo bazajya babona ubumenyi butari ubwo mu ishuri gusa.

Gutangiza Ishami mu Rwanda biri mu mugambi mugari wa Kaminuza ya Coventry wo kugira amashami hirya no hino ku Isi. Ishami ryayo ryo mu Rwanda rizaba riri muri Kigali Height, rikazaba ari ryo shami ryayo rya mbere igize muri Afurika, nyuma y’andi abiri ifite muri Singapore na Dubai.

Lwakabamba yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bazagira uruhare mu bikorwa bya Kaminuza ya Coventry byitezweho kuzateza imbere ubukungu bwa Afurika.

Yagize ati “Nishimiye gukorana na Kaminuza ya Coventry, imwe muri kaminuza izwiho guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi. Nishimiye kuba umwe mu bagize iyi kaminuza ifite ubushobozi bwo kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika.”

Prof. Mohamed Loufti, Intumwa y’Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry, bihisemo gukorana na Lwakabamba kubera ubunararibonye afite mu burezi bw’ibihugu byo muri Afurika.

Yagize ati “Twishimiye kwakira Prof Silas Lwakabamba nk’Umuyobozi wacu wa mbere ku Ishami ryacu ryo muri Afurika. Ni umuyobozi udasanzwe, ufite uburambe bukomeye mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ubwo bunararibonye bwe ndetse n’uburyo afatwa nk’umuyobozi wubashywe, bizafasha Kaminuza ya Coventry mu kurushaho gusobanukirwa [imikorere y’uburezi ku Mugabane wa Afurika] ndetse no kubaka imikoranire n’abandi.”

Iyi kaminuza ikomoka mu Bwongereza yari iherutse kwinjira mu mikoranire n’Urwego Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari (CWEIC) mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, ikaba ari nayo ya mbere yinjiye mu bufatanye narwo.

Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).

Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.

1997: Umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST
2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda
Gashyantare 2013 - Nyakanga 2014: Minisitiri w’Ibikorwaremezo
Nyakanga 2014 –Kamena 2015: Minisitiri w’Uburezi
Ukwakira 2015 - Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)