Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 ubwo Ikipe ya APR FC yari imaze gutsinda mukeba wayo Rayon Sports, hakwirakwijwe amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Rayon ari we Gay Bukasa yeguye kuri izi nshingano.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza avuga ko ubu bwegure bwa Bukasa babubonye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati 'Twe nk'ubuyobozi ibyo byo gusezera abakinnyi ntabwo twabyemeza kuko ntarandika ibaruwa ngo ayiduhe. Ubundi amasezerano twari dufitanye avuga ko igihe arangiye abantu bicarana bakareba umusaruro ubundi bakaba bayongera cyangwa agaseswa.'
Nkurunziza Jean Paul avuga ko amasezerano ya Guy Bukasa yaganaga ku musozo ariko ko ubuyobozi bw'iriya kipe butari bufite gahunda yo kumwirukana.
Guy Bukasa winjiye muri Rayon Sports avuye muri Gasogi United, yavuzweho kuba yaragiye gutoza iriya kipe komite yayo itamwifuza ndetse ngo yagiye ananizwa n'ubuyobozi.
Guy Bukasa kandi avugwaho kuba atarishimiye uburyo abakinnyi bahawe agahimbazamusyi kenshi (miliyoni 5 FRW) nyuma yo kurenga icyiciro cy'amatsinda ariko staff technique yo igahabwa ibihumbi 500 Frw ngo bayagabanye.
UKWEZI.RW