RCB yemeye inkunga mu mitegurire y’inama ya JCI izabera mu Rwanda mu 2022 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ruzinduko rw’Umuyobozi wungirije wa JCI muri Afurika na Asiya ari naho u Rwanda rubarizwa, Zandile Makhoba, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wungirije wa RCB, Janet Karemera, mu rwego rwo kunoza neza no kurebera hamwe uko inama iteganyijwe kubera mu Rwanda, muri Mutarama 2022 yakemerwa kwakirwa.

Muri ibi biganiro Zandile Makboba yagaragarije RCB ko hari inyungu ziri mu kuba u Rwanda rwakwakira iyo nama ndetse no gukorana na JCI nk’iturufu nziza yo gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari bashya mu iterambere ry’igihugu.

Yabanje kugaragaza imikorere ya JCI aho yerekenye ko urubyiruko ari rwo ruri ku isonga kandi ko iyo rukora rutareba inyungu z’abanyamuryango gusa ahubwo ko rureba inyungu za sosiyete muri rusange.

Karemera Janet yagaragaje ko na bo biteguye gutanga ubufasha bukwiriye kugira ngo inama izagende neza kandi ko bishimiye kubona umuryango ufasha urubyiruko mu kurwubakira ubushobozi.

Ku ikubitiro bagaragaje ko abazitabira bazahabwa igabanyirizwa ry’ibiciro by’amatike y’indege ringana na 15% ni ukuvuga abazaba baturuka mu byerekezo RwandAir ikoreramo. RCB kandi yemeye kuzishyurira byose nkenerwa umuntu uzaza gukora ubugenzuzi ku myiteguro y’inama uhereye ku itike y’indege kugera no ku mibereho ye ya buri munsi mu gihe azamara mu Rwanda.

Yagize ati “Ndavuga ku bijyanye no gutegura inama, twiteguye gutera inkunga, kandi ndatekereza ko ubufasha tuzatanga mu bice bitandukanye birimo ko dushobora kubafasha mu gutumira abafatanyabikorwa no ku bijyanye n’ibiciro tugiye kwicara tubiganireho kandi tuzababwira, gusa hari n’ibindi dushobora kuzabafashamo.”

Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri RCB, Manzi Christian, yavuze ko ari inshingano z’iki kigo gufasha imiryango n’ibigo by’abikorera gutegura no kuyobora ibikorwa by’inama no kureba ko umurongo w’inama iri gutegurwa ujyanye neza na politiki y’igihugu nko guteza imbere urubyiruko n’ibindi.

Junior Chamber International ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu bisaga 115, ukagira icyicaro gikuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 200 ku Isi yose. Mu Rwanda watangiye mu 2005.

Muri ibi biganiro RCB yemeye ko izatanga umusanzu mu mitegurire y'inama iteganyijwe umwaka utaha
Umukozi ushinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi muri RCB, Manzi Christian, yavuze ko n'ubusanzwe ari inshingano z'ikigo gutera inkunga no gufasha imitegurire inoze y'inama
Umuyobozi wungirije wa RCB, Karemera Janet, yemeye ko iki kigo cyizatera inkunga inama ya JCI iteganyijwe kuba muri Mutarama 2022
Janet Karemera yakiriye Zandile Makhoba bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye
RCB yemeye inkunga mu mitegurire y’inama ya JCI izabera mu Rwanda mu 2022
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wungirije wa RCB, Janet Karemera; Umuyobozi wa JCI, Igiraneza Origene n'Umuyobozi wungirije wa JCI muri Afurika na Asiya ari naho u Rwanda rubarizwa, Zandile Makhoba



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)