-
- Radisson Blue
Amabwiriza yihariye yashyiriweho zimwe muri hoteli na resitora, zatoranyijwe kuko zikunze gusurwa cyane, nka kimwe mu bigize ingamba Leta y'u Rwanda yafashe mu guhangana n'ubwiyongere budasanzwe bw'icyorezo cya Covid-19.
Ayo mabwiriza asaba ko umukiriya uterekanye icyemezo cy'ukuri cy'uko yipimishije kandi ko ari muzima atazemererwa kwinjira muri izo hoteli cyangwa resitora.
Abakiriya bakaba basabwa kujya bafatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya Covid-19.
Ayo mabwiriza avuga ko hoteli na resitora bitashyizwe ku rutonde, abakozi ba RBC bazajya bakora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.
Ayo mabwiriza asaba abakozi bose ba hoteli na resitora zo mu Mujyi wa Kigali zatoranyijwe, ndetse n'abazigana bose ko bagomba kugaragaza icyemezo cy'uko bapimwe Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test, bagasanga batayirwaye.
Ni amabwiriza atangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 18 Kamena 2021 kandi ibisubizo byo kwipimisha bizajya bimara iminsi 7 ku bakiriya na ho ku bakozi bimare iminsi 14.
Icyemezo cyafashwe ku bufatanye na RDB na Minisiteri y'ubuzima gisaba ko kwipimisha bikorerwa kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe.
Abagana Hoteli n'abazikoramo basabwa kwerekana ibisubizo bageze ku marembo ya hoteli cyangwa resitora, abashinzwe kugenzura abipimishije akazajya asuzuma kode iba iri ku bisubiza aba yahawe, bikazajya bisaba ko ufite igisubizo asabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw'ibisubizo yerekanye.
Hoteli na Resitora birasabwa kujya bishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w'abantu zishobora kwakira, abagenewe guhurira ahantu hose, uhwanye na 30% by'ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.
Amwe muri ayo mahoteri ni Marriott, Radisson Blu na Convention Centre, Serena Hotel, Inka Steakhouse, Nyurah Restaurant n'izindi, nk'uko byatangawe n'Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie.