RDC: Umusirikare ukomeye wa FDLR yafatiwe mu rusengero yagiye mu birori byo kubatizwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) bitangaza ko umuvugizi w'uyu mutwe wa FDLR, yemeje ifatwa ry'umwe mu basirikare bakuru b'uyu mutwe.

Biti "Augustin Nshimiyimana, wahoze ari umuyobozi wungirije mu bijyanye n'amasomo muri FDLR/FOCA yafashwemu mpera z'ukwezi gushize ari mu rusengero I Ngungu muri Teritwari ya Masisi".

'Col' Augustin Nshimiyimana uzwi ku izina rya Johari Bora Manassé yafashwe yaherekeje abana kubatizwa muri kariya gace yabanagamo n'umugore we.

Uyu 'Col' Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé yafashwe n'abasirikare bambaye imyenda ya FARDC ndetse baziye kuri moto 6.

Vincent Karega usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yemeje amakuru y'ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize ati "FARDC (Forces armées de la République démocratique du Congo) bafashe umu koloneri ukomeye (Mr Augustin Nshimiyimana) wo mu mutwe w'abakoze jenoside wa FDLR uba muri RDC.Haragahoraho leta yimitse amahoro muri RDC no mu karere k'ibiyaga bigari."

Guhera kuwa 06 Gicurasi, Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, yatangaje ko ashyizeho iminsi 30 y'ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri byo kurandura imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya turiya duce ariko ikomoka mu Rwanda na Uganda.

Col Nshimiyimana wahoze ari umutasi wa FDLR yavutse muri 1967, muri komini Karago muri perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu.Afitanye isano na Ignace Nkaka, uzwi nka LaForge Fils Bazeye ufungiwe mu Rwanda kuva 2018.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-umusirikare-ukomeye-wa-fdlr-yafatiwe-mu-rusengero-yagiye-mu-birori-byo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)