RIB irasaba abantu kwirinda ibihuha ku rupfu rwa Me Bukuru byavuzwe ko yiyahuriye Nyabugogo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu mugabo rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021 ubwo umugabo yamanukaga mu igorofa ya gatanu yo kuri iriya nyubako.

Bamwe bavugaga ko yiyahuye kuko yasanze umugore we ari gusambana n'undi mugabo mu gikorwa cyaberaga muri iriya nyubako bikamutera umujinya agahita yiyahura asimbutse. Na none kandi hari abavuze ko atiyahuye ahubwo ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.

Ubwo uriya mugabo yapfaga ntihahise hamenyekana umwirondoro we kuko inzego zishinzwe umutekano zahise ziza kubikurikirana.

Nyuma Urwero rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwaje gutangaza ko uwapfiriye kuri iriya nyubako ari Umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wari usanzwe yunganira abantu mu mategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu, agasaba abantu kwima amatwi ibihuha bivugwa.

Yagize ati 'Abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-irasaba-abantu-kwirinda-ibihuha-ku-rupfu-rwa-Me-Bukuru-byavuzwe-ko-yiyahuriye-Nyabugogo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)