-
- RIB yabwiye abayobozi mu z'ibanze ko badakwiye guhishira abasambanya abana n'imiryango igaragaramo amakimbirane
RIB itangaza ibi ishingiye ku kuba ibirego yakira by'abana basambanywa bidasiba kwiyongera, kandi ikibabaje ngo akaba ari uko hari ababyeyi b'abana baba basambanyijwe bafatanya n'inzego z'ibanze z'aho ibyo byaha biba byabereye bagahishira amakuru kugeza n'ubwo bamwe mu bakora ibyo byaha batamenyekana, abandi bagatoroka batagejejwe mu butabera.
Mu gikorwa cyo kwegereza abaturage hafi serivisi za RIB cyabereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, inzego z'ibanze zikorera muri uwo Murenge zanaganirijwe ku ruhare rwazo mu gukumira no kurwanya ibyaha byo gusambanya umwana no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ntirenganya Claude, Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya ibyaha muri RIB, yabwiye abaturage ko nta gihe amategeko atabayeho agamije kurengera umwana no guhana icyaha cyo gusambanya umwana, ariko ikibabaje kikaba ari uko abayarengaho badasiba gukomeza gushyira mu bikorwa iyo migambi mibisha.
Yagize ati “Ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje kugaragara kandi imibare ikagenda yiyongera. Nyamara nta gihe amategeko agihana atabayeho. Tuzi neza ko abana b'ubu ari bo dutezeho ubukungu bw'igihugu cyacu bw'ahazaza. None se abo bana bigaragara ko twatangiye kubicira mu iterura, ubwo igihugu cyacu turakiganisha hehe?”
Ati “Rimwe na rimwe binapfira mu buyobozi bw'inzego zo hasi. Aho atuye ni umujyanama, ni umuyobozi w'Isibo, umufashamyumvire cyangwa umukuru w'Umudugudu, akamenya ko umwana runaka yasambanyijwe ntagire icyo abikoraho. Nk'aho uwo mugizi wa nabi wangije uwo mwana yakamushyikirije inzego bireba kugira ngo zimuhanire ibyo yakoze, ugasanga uwo muyobozi arigira ntiteranya, akihutira kubikemurira aho, yunga imiryango yombi; nyamara ntiyibuke ko arimo kubunga hejuru y'ubuzima bw'umwana bwashyizwe mu kaga kazamukurira ingaruka mu mibereho ye hafi ya yose”.
Arongera ati “Ni agahomamunwa kubona hari abatabona ko gusambanya umwana ari ugukurura ibibazo bizagera ubwo umuryango nyarwanda wisanga utagishoboye gukumira ingaruka zabyo mu gihe byaba bikomeje gutya. Ni yo mpamvu turi hano ngo tubasobanurire ibigize icyaha cyo gusambanya umwana n'ibihano biteganywa n'amategeko, tubakangurira kutakijenjekera ngo muhishire uwagikoze cyangwa ngo mumwunge n'uwagikorewe mu kwirinda ko ubutabera bwakabaye butangwa buburizwamo”.
-
- Abaturage begerejwe serivisi za RIB bagira ibyo babaza banatanga ibirego kugira ngo bikemuke
Abaturage na bo basanga hari ingaruka ziri mu kuba abana bagisambanywa. Uwumukecuru witwa Ntibarikure, wo mu Murenge wa Muko, ashengurwa no kuba umwana arera w'umukobwa unafite ubumuga yaratewe inda, uwabikoze akaba ari kwidegembya.
Yagize ati “Uwo mwana afite ubumuga bwo mu mutwe n'ubwo kutavuga, yafashwe ku ngufu n'umusore ahita atoroka. Bidateye kabiri yagarutse iwabo, ubu aridegembya. Nkibimenya nagiye gutakira mudugudu ngo amfashe kuba uwo musore yafatwa agakurikiranwa, ariko yatereye agati mu ryinyo. N'ubu mudugudu anyuraho yigiriye iwabo w'uwo musore kuko ari n'inshuti, njye ntiyananyegera ngo yumve ikibazo cyanjye, wenda ngo anamfashe kukigeza ku nzego zimukuriye. Ubu se urumva atarantereranye?”
Abaturage bashimangira ko abayobozi bakeneye ari abatagira amarangamutima ku kibazo cy'abana basambanywa.
Kanyaruhengeri Edison yagize ati “Umuyobozi uhishira umuntu usambanya umwana, na we ntaho ataniye n'umunyacyaha. Akwiye gukurikiranwa, byaba na ngombwa akamburwa inshingano, agasimbuzwa ufite umutima wo kugaragaza ikibi kiri aho ayobora kigakosorwa. Akaba ari wa muyobozi uzi ko akemura ikibazo uko kiri ashize amanga. Natwe nk'abaturage bituma tumufatiraho urugero, bikanadutera akanyabugabo ko gutunga agatoki abo tuziho kwishora muri ibyo byaha”.
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Musanze Murenzi Joseph, yagaragaje ko Umurenge wa Muko, uri mu Mirenge igaragaramo ubwiyongere bw'ibyaha byo gusambanya abana, n'amakimbirane mu miryango, akomeje kuba intandaro y'ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gucana inyuma, ubusinzi n'ibindi.
N'ubwo RIB iteruye ngo itangaze imibare nyayo y'ibirego yakiriye mu gihugu hose by'abana basambanyijwe, ariko igaragaza ko uko ibyo birego byanganaga mu mwaka wa 2018-2019, byarushijeho kwiyongera, mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-2020 bikagera ku bisaga ibihumbi bine.
Abahagarariye inzego z'ibanze, banasobanuriwe serivisi Isange One Stop Centre iha abahohotewe, aho bagaragarijwe ko gutangira amakuru hakiri kare mu gihe hari uwahohotewe, bituma ahabwa ubutabera n'ubuvuzi byihuse.
Muri gahunda yateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yo kwegereza abaturage serivisi urwo rwego rutanga hifashishijwe ibiro ngendanwa (Mobile station), abaturage bayigejejeho ibibazo n'ibirego batari babonye uko batanga bitewe n'uko batuye kure y'aho ibiro byayo biri.