RIB iri gushakisha Sugira kubera gukekwaho gukoresha undi imibonano ku gahato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Sugira Léonce usanzwe ari umuganga mu bitaro bwa Caraes Ndera, akekwaho gukora kiriya cyaha cyabere mu Kagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu Sugira Léonce akimara gukora kiriya cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsinda ku gahato akekwaho, yahise atoroka ubu akaba atarafatwa.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruvuga ko uwabona uyu Sugira Léonce w'imyaka 36 y'amavuko yakwihutira kubimenyesha Station ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.

ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

Ingingo ya 134 : Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw'intege nke z'uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha :

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'undi muntu ;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by'undi muntu.

Umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y'imyaka mirongo itandatu n'itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato :

1° byakozwe n'abantu barenze umwe ;
2° byateye urupfu uwabikorewe ;
3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ;
4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-iri-gushakisha-Sugira-kubera-gukekwaho-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)