Ubuyobozi bw'iyo kaminuza yahararitse imirimo mu kwezi k'Ukwakira 2020, bwashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bwanga gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri bakabakaba 600 barangije kwiga mu mwaka wa 2019.
Kugeza ubu nta tariki abo banyeshuri barahabwa yo kuzabona impamyabumenyi zabo, kuko hiyongereyeho dosiye y'Ubugenzacyaha buvuga ko bukirimo gukora iperereza kuri zimwe muri izo mpamyabumenyi ngo zifite amanota y'amahimbano.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko hari abakozi muri KIM bagiye bahindurira amanota bamwe mu banyeshuri (akaba adahuye n'ayo abarimu batanze), ndetse ko iperereza rimaze gufata abanyeshuri bagera ku 108.
Dr Murangira ati “Iperereza riracyakomeje ntabwo rirapfundikirwa, ni ukugira ngo hamenyekane uwabikoze yabikoze ate, yabikoreye iki! N'ibijyanye na ruswa bibaye birimo bizagaragazwa.”
Ingingo ya 276 y'Itegeko riteganya Ibyaha n'Ibihano iteganyiriza umuntu wese wakoresheje inyandiko itavugisha ukuri (diplome iriho amanota adakwiye), igifungo cy'imyaka ibarirwa hagati y'itanu n'irindwi.
Ku rundi ruhande ariko abo basore n'inkumi bize muri KIM bavuga ko bari mu rujijo n'igihirahiro, kandi ubushomeri burembeje bamwe muri bo, bitewe n'uko bajya gusaba akazi ntibakabone kubera kutagira ibyangombwa bigaragaza ko barangije kwiga.
Umwe muri bo yabwiye RBA (dukesha iyi nkuru) ati “Iyo twifuza akazi twegeranya ibyangombwa, ariko haburamo diplome(impamyabumenyi) bagahita badukura mu mubare w'abagomba kugahabwa”.
Bavuga ko bafite ibihamya(indangamanota) by'uko basoje amasomo mu kwezi kwa Nzeri kwa 2019, ariko kugeza ubu ngo nta cyizere cy'igihe bazambara imyambaro y'abahabwa impamyabumenyi.
Aba banyeshuri muri KIM bakomeza bavuga ko ababyeyi babo na bo babafitiye amakenga, bagakeka ko babahaye amafaranga y'ishuri bakayakoresha ibindi.
Umuyobozi uhagarariye Kaminuza ya KIM, Kayisengerwa Rachel yijeje ko mu minsi ya vuba (atavuze umubare), abo banyeshuri bazatangarizwa igihe bazahabwa impamyabumenyi zabo, n'ubwo ngo atari bose kubera dosiye ya RIB.
Kayisengerwa yagize ati “Hari abanyeshuri batazabona impamyabumenyi zabo cyangwa se bazazibona nyuma iperereza rirangiye, kugeza uyu munsi ibintu byose bimaze kujya ku murongo, ibyagiye muri RIB byavuyeyo raporo barayiduhaye, mu minsi ya vuba turabatangariza itariki ya ‘graduation.”
Kaminuza ya KIM yahagaritse kwigisha mu kwezi k'Ukwakira mu mwaka ushize wa 2020 kuko yavugaga ko bitewe n'icyorezo cya Covid-19 habayeho ibibazo by'ubukungu. Iyi kaminuza ubu ikomeje gushaka umushoramari wayigura kugira ngo yongere isubukure imirimo.