RIB yerekanye Umugande wiyita Umunyarwanda wibye Umuhinde Miliyoni 115Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa by'ubwambuzi bushukana, yabikoze avuga ko afite Kompanyi yohereza ibintu mu mahanga, ashaka isoko i Dubai.

Mugisha yaje kumvikana n'Umuhinde ko azajya amwoherereza zahabu, yari yaramubwiye ko ari Umunyarwanda ukorera mu Rwanda.

Uyu mugabo Mugisha yaje kumvikana na Forex Bureau yo mu Rwanda, abwira Umuhinde ko azajya yohereza amafaranga undi akaba ariho ayasanga.

Umuhinde yari amaze kuyohereza inshuro 3 yose hamwe akaba yari ageze ku madolari 116,000 $ (asaga miliyoni 116.8Frw).

Mugisha yari yarashatse ibyangombwa byose by'uko ari Umunyarwanda ariko RIB ivuga ko ari ibihimbano.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yerekanye-Umugande-wiyita-Umunyarwanda-wibye-Umuhinde-Miliyoni-115Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)