Ku rukuta rwa Instagram rw'uyu mukobwa niho hamenyekaniye aya makuru bwa mbere, nyuma yo gupositinga ifoto ari kumwe n'umukunzi we ndetse ifoto yaherekejwe n'amagambo y'urukundo. Yagize ati "Nta n'umwe natekerezaga ko nakora ibi bintu turi kumwe, sinjye uzabona dukomezanyije ndetse tukanasazana. Nabyemeye kandi ndagukunda."
Riyad Mahrez yahisemo kwambika impeta uyu mukunzi we, nyuma yaho agiye mu biruhuko n'umuryango we ndetse muri ibi birori akaba yari ari kumwe na Rutahizamu wa Dortmund, Haaland ushobora kwerekeza muri Chelsea uyu mwaka.
Riyad Mahrez yari yarashakanyeho mbere na Rita Johal bashakanye mu 2015 ndetse bafitanye abana 2 ba abakobwa. Mu mpera z'umwaka ushize nibwo yatangiye gupositinga Taylor Ward. Iyi mpeta Mahrez yahisemo, atangaza ko cyari ikimenyetso cy'uko akunda Taylor ndetse avuga ko atitaye ku kuba ihenda kuko nta kintu na kimwe cyari ku musubiza inyuma. Yagize ati "Nagiye mu iduka mpasanga iyi mpeta ihagaze £400,000 mpitamo kuyigura sintekereza ko Taylor yatekerezaga ko ibi bintu bizabaho."