Mu bufasha bahawe ku wa Kane tariki ya 3 Kamena harimo ubw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bari bakeneye.
Nzarusaza Joel utuye mu Murenge wa Gisenyi yashimye inkunga yahawe kuko ikiza cyaje batiteguye bituma inzu ye isenyuka barahunga bakaba bari bafite ibibazo by’inzara kubera ko bamaze iminsi badakora.
Akimana Josephine, uvuga ko inzu ye yasenyutse akaba acumbikiwe n’abavandimwe ashima inkunga yahawe kuko igiye kumufasha kwitegura ngo asubire mu kazi yakoraga.
Yagize ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco na bwo inzu isenyutse sinagira icyo ndokora mara iminsi ndara hanze ariko kuri ubu ncumbikiwe n’abavandimwe. Ndashima abatwibutse kuko batugobotse ngo tubone icyo kurya mu gihe cyo kongera gushaka imibereho’’.
Dr. Brenda Gatera, Umuyobozi wa gahunda za AHF Rwanda (AIDS Healthcare Foundation) yagobotse aba baturage, avuga ko nyuma yo kubona Akarere ka Rubavu kakiriye impunzi nyinshi z’Abanyecongo n’abaturage bako bagizweho ingaruka n’imitingito babonye ko na bo hari umusanzu batanga kuko ubuzima bw’abaturage benshi bwasubiye inyuma.
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, avuga ko barimo gushimira abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage ibishoboka ngo babone ubufasha bw’ibanze, mu gihe bakirimo gushaka uko basubira mu buzima busanzwe.
Ati “Turashimira abafatanyabikorwa b’Akarere bakomeje kudufasha kuko abaturage dufite bagizweho ingaruka n’imitingito. Abaturage bafite inzu zangiritse ni benshi, turimo kugerageza kugenda tubasaranganya ngo buri wese agire icyo abona.”
Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu. Mu ngaruka iruka ryacyo ryagize harimo kuba igice cy’Akarere ka Rubavu cyangijwe n’ibikoma biva mu nda y’ikirunga. Imitingito kandi yakurikiyeho yasenyeye abaturage aho inzu zirenga 1200 zangiritse.