Rubavu: Barishimira ko basigaye babona amashanyarazi neza adacikagurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi sitasiyo yubatse mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, ni yo ya mbere yujujwe muri aka karere ndetse ubu yatangiye kwifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku bagatuye ndetse n’abo mu Turere tukegereye turimo Nyabihu, Rutsiro na Ngororero hamwe n’Umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye iyi sitasiyo kandi, REG yanavuguruye imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, hubakwa imishya, ishaje irasimbuzwa ndetse hubakwa kabine (Electrical Cabins) 11 mu rwego rwo kunoza serivisi z’amashanyarazi abatuye Rubavu bahabwa.

Butera Laurent, uyobora ishami rya REG riherereye mu Karere ka Rubavu, avuga ko avuga ko ibi byagabanije ibihombo ikigo cyagiraga cyaterwaga n’uko umuriro watakaraga ari mwinshi utakoreshejwe.

Yagize ati “Imyinshi mu miyoboro twari dufite mbere yari ishaje itakijyanye n’igihe, indi yari yaramaze kuremererwa n’umubare munini w’abayifatiyeho ndetse n’ibikoresho bikenera amashanyarazi bakoresha, bigatuma umuriro uba muke ubundi ugacikagurika.”

“Ubu ibi byarakemutse, umuriro ntugicikagurika bya buri munsi, kandi n’iyo habaye akabazo gato uhita ugaruka udatinze. Ubu muri uku kwezi gushize n’ubwo twagizemo ibihe by’ibiza, abakiriya banini dufite barimo inganda n’amahoteli manini, ubona ko bacanye umuriro amasaha menshi ugereranije n’uko byari bimeze mbere”.

François Bavugayubusa, ushinzwe amashanyarazi mu bitaro bya Gisenyi, avuga ko bishimiye impinduka nziza ku mashanyarazi babona.

Ati “Hari impinduka zigaragara. Mbere umuriro wagendaga hato na hato, ubundi ukaba muke cyangwa mwinshi bigatuma ntacyo tubasha kuwukoresha. Ubu rero hari impinduka ku buryo tuwukoresha nta kibazo kibayeho. Mbere twashoboraga kumara ijoro ryose ducanye “generator”. Ubu rero n’iyo umuriro ugiye, ntabwo umara iminota irenze 10 utaragaruka”.

Kanyarwanda Jean Claude, ushinzwe amashanyarazi muri Serena Hotel ishami rya Gisenyi, yavuze ko ashimira REG yavuguruye imiyoboro kuko mbere bahuraga n’ibibazo by’umuriro uvaho buri kanya.

Ati “Mbere y’uko bavugurura iyi miyoboro, twari dufite ikibazo cy’umuriro ubura buri kanya, tugakoresha “generator” inshuro nyinshi ugasanga nko ku kwezi dukoresheje nka litiro 2000 cyangwa 1500 za mazutu. Ubu rero urebye iyo twakoreshaga mbere n’iyo dukoresha ubu, dufite icyizere ko amashanyarazi duhabwa ameze neza.”

Israel Vumiria ushinzwe ikoranabuhanga rya Radio kuri Radiyo y’abaturage ya Rubavu, avuga ko mbere ibura ry’umuriro mbere ryababangamiraga mu kazi.

Ati “Mbere wasangaga tubura umuriro buri kanya cyangwa ukaza nabi ku buryo tutawukoresha, tukifashisha “generator”. Wasangaga imashini zacu zigira ibibazo kubera kuzima buri kanya. Ubu rero umuriro ntugipfa kubura ndetse navuga ko twabashije kuzigama amafaranga twaguraga mazutu nyinshi twakoreshaga.”

Akarere ka Rubavu kari mu dufite ingo nyinshi zifite amashanyarazi mu Rwanda kuko izigera kuri 81% ubu ziyafite muri izo ngo harimo izigera kuri 72% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange na 9% bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’ishami rya REG i Rubavu avuga ko uretse gucanira neza abatuye Rubavu, imiyoboro yubatswe muri Rubavu yatumye REG igoboka abatuye Goma ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kikangiza ibikorwaremezo byaho.

Ati “Ikirunga cyasenye imiyoboro myinshi ijyana amashanyarazi mu gice kinini cy’umujyi wa Goma. Badusabye ubutabazi bwihuse bwo kugira ngo tube tubacaniye mu gihe bagitegereje gusana imiyoboro yangiritse. Twahise tubacanira byihuse twifashishije umuyoboro wacu ugera ku mupaka wa “petite barrière”. Byarabafashije cyane kuko ibikorwa bitandukanye nk’amahoteli by’i Goma birimo ibitaro, iminara, n’ibindi byinshi byari byamaze guhagarara kubera kubura amashanyarazi.”

Imwe muri kabine 11 nshya zubatswe muri Rubavu
Sitasiyo ya Rubavu yubatse mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu
Transformateur zigera kuri 19 nizo zongerewe mu miyoboro
SItasiyo ya Rubavu ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka karere ndetse ubu yatangiye kwifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku bagatuye ndetse n’abo mu Turere tukegereye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)