Rubavu: Bashyamiraniye mu irimbi bapfa imva zabaye nke (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makimbirane yabaye ku wa Gatatu ahagana saa saba z’umugoroba, ubwo iyi miryango yari yagiye gushyingura yasanze hasigaye imva imwe kandi yose yari yishyuye imva mbere y’igihe.

Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.

Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.

Ati “Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n’ikibazo cy’abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereye…ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.”

Museveni Calvin na we wari waje gushyingura, yavuze ko bishyuye imva yo gushyinguramo umukecuru wabo ariko bagasanga aho bari bushyingura hari gushyingurwa undi.

Ati “Naje gushyingura umukecuru wanjye kandi hano wishyura mbere. Iminsi ibiri irashize tubahaye inyemezabwishyu ariko tubabajwe no kugera hano tugasanga imva bari baduhaye barimo kuyishyinguramo undi muntu, ni ukuvuga ko umubare w’abapfuye uruta imva zagenwe.”

Museveni yasabye ko koperative icunga iri rimbi yagize uburangare, kuko amakimbirane hagati y’imiryango yatewe n’uko batamenyeshejwe uburyo bwo gushyingura bunyuze mu mucyo.

Ati “Tukigera hano, habaye gushyamirana kuko hari imirambo ine kandi hari imva imwe, byaduhungabanije kuko hari abantu bataha kure bashobora gufatwa n’amasaha, twasabaga ko badufasha bakazana rwiyemezamirimo ubishoboye.”

Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundo Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n’impfu ziyongereye.

Ati’’N’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw’abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.”

Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n’icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.

Ati “Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n’ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.”

Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.

Ku itariki ya 24 Kamena 2021, abantu 73 banduye Covid-19, bavuye kuri 83 bari bayanduye umunsi wari wabanje.

Irimbi rya Kirundi ryabereyemo amakimbirane y'imiryango yari ije gushyingura ikabura imva
Abaturage bashyinguye ku mugoroba
Bamwe bari barambiwe batashye birinda gufatwa n'amasaha
Imvururu z'imiryango yari yaje gushyingura ikabura imva yatewe n'uko abantu bitabye Imana ari benshi
Byarinze bigera ku masaha y'umugoroba abaturage bari gushyingura
Baje gushyingura birangira bahindutse abafundi
Barwaniye imva imwe kubera ko izo bishyuye zashyinguwemo abandi bantu
Biyubakiye imva ku irimbi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)