Rubavu: Hagaragajwe ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abahohotera abagore n’abana -

webrwanda
0

Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n'abana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)