Iyi miryango 300 yo mu murenge wa Rugerero washegeshwe cyane n'ingaruka z'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, niyo yahawe ubufasha n'akarere ka Rubavu ku bufatanye na Croix Rouge y'u Rwanda.
Mu bufasha bahawe harimo imikeka, kawunga, amavuta, isabune, uburingiti, ibikoresho by'isuku ku bagore n'abakobwa, ibishyimbo n'umuceri.
Icyitegetse Clementine avuga ko yakodeshaga inzu none ikaba yaraguye. Yashimye ubufasha yahawe kuko buje bwiyongera nyuma yo guhabwa aho kuba.
Ati''Ngewe ndi umupangayi inzu nabagamo yasenyutse yose, ubu njye n'umuryango wanjye baratwimuye badukodesheshereza inzu yo kubamo none banaduhaye ubufasha. Ni igikorwa cyiza, bitweretse ko ubuyobozi butuzirikana Imana zabahe umugisha''.
Sebirere Ezechiel wo mu kagari ka Gisa umurenge wa Rugerero, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe nyuma yo gusenyerwa inzu n'umutingito.
Ati ' inzu yanjye yahuye n'ibibazo, umutingito wasenye icyumba cy'imbere ukubita n'ibikuta byose kuburyo ubu ndara mu cyumba kimwe kuko ari cyo cyasigaye. Ndashima ubufasha mpawe, ni ibintu byiza bigaragaza ko dufite ubuyobozi bwita ku baturage''.
Umukozi ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y'u Rwanda, Karangwa Eugène yavuze ko abasenyewe uretse no guhabwa ubufasha, barimo gushakisha uko bafashwa gusana inzu zangiritse.
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imiryango 177 yashakiwe aho kuba irambitse umusaya.
Ati''Imiryango 177 twayikodeshereje inzu zo kuba barimo, ubu barimo guhabwa ibikoresho by'isuku n'ibiribwa. N'uwaba yaracikanwe yakwegera ubuyobozi bumwegereye agafashwa. Nyuma yo kwegeranya imibare akarere n'abafatanyabikorwa tugiye gutangira gutegura ubufasha bwo gusana inzu zangiritse biciye mu miganda itandukanye tunashimira abatangiye kwishakamo ibisubizo.'
Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n'ibiza bagasenyerwa n'imitingito bakeneye ubufasha ni 3202.