Ubu bushyamirane bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu ubwo iriya miryango yari igiye gushyingura igasanga hasigaye imva imwe mu gihe nyamara yose yari yamaze kwishyura.
Mu gihe bari bakirimo gushyamirana, ni bwo haje undi muntu wishwe na Covid-19, ashyingurwa muri ya mva yari isigaye, bituma imiryango itangira gushaka ubundi buryo bwo gushyingura.
Iragaba Fidele wari waje gushyingura umubyeyi we, yavuze ko koperative ya Ihumure rya Rubavu yagize uburangare bukomeye mu kugena uburyo abantu bashyingurwa.
Ati 'Biragaragara ko iyi koperative ifite abakozi bake, ariko hari n'ikibazo cy'abantu bari kwitaba Imana ari benshi bigaragara ko muri iki cyumweru biyongereyeâ¦ntabwo twashyinguye umubyeyi wacu mu cyubahiro kugeza ubu, urabona ko abenshi bigendeye.'
Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu icunga Irimbi rya Karundi, Nkundakozera Jonas, yemera aya makosa yose, akavuga ko byatewe n'impfu ziyongereye.
Ati 'N'ikibazo cy'abakozi kirimo ariko icyabiteye ni ubwinshi bw'abantu bitabye Imana. Ejo [hashize] twashyinguye abantu batanu imva zose zirara zirangiye, nibwo bwa mbere bibayeho mu myaka 20 tumaze dukorera hano.'
Yakomeje asobanura ko bishoboka ko abantu bishwe n'icyorezo cya Covid-19 batumye iyi mibare yiyongera.
Ati 'Ubundi twashyinguraga umuntu mwe cyangwa babiri mu cyumweru, hakaba n'ubwo ibyumweru bibiri bishira nta muntu [dushyinguye] ariko ejo twashyinguye abantu batanu. Turemera uburangare bwa koperative ariko tugiye kwikosora.'
Akarere ka Rubavu kamaze iminsi gafite ubwiyongere budasanzwe bw'icyorezo cya Covid-19 bwatewe ahanini n'abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga iruka rya Nyiragongo.