Rubavu: Iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryateje ibura ry'amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iruka ry'iki kirunga ryakurikiwe n'imitingito yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu byangiritse harimo n'imiyoboro y'amazi.

Nyuma yo kwangirika kw'iyi miyoboro byatumye amazi abura mu bice bya Karukogo, Byahi, Majengo na Mbugangari mu mujyi wa Rubavu, ubu abaturage bakaba bahangayikishijwe no kutabona amazi.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na Televiziyo Rwanda, bayibwiye ko ubu bahangayikishijwe n'ikibazo cy'amazi kuko ubu ayo bari kubona bari kuyagura 250Frw ku ijerekani.

Umwe yagize ati 'Twagiye kuvoma turayabura, tuyabuze turagaruka, duhura n'umunyonzi atugurisha ijerekani 250Frw, twasabaga ubuvugizi tukajya tubona amazi.'

Undi ati 'Ubu byatuyobeye turi gufata umwana tukamwohereza epfo iriya kugurayo amazi ibido ku 100Frw, bahora baduhereza icyizere ngo amazi araza, twategereje twayabuze.'

Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, yavuze ko imiyoboro myinshi imaze gusanwa n'indi ikiri gukorwa.

Ati 'Twagiye tugira ahantu henshi ubutaka bwagiye bucikamo haba ari mu mihanda no mu ngo z'abaturage no ku matiyo yacu byagezemo. Hari aho turimo turakora mu itiyo ijyana amazi muri Mbugangari ariko kubera iyo mitingito itiyo yatandukaniye ahantu tutabasha kubona, amazi akagwa mu butaka.'

Yakomeja avuga ko mu kwirinda ibi bibazo batangiye gukoresha amatiyo atangizwa n'imitingito.

Ati 'Dufite gahunda yo gusimbuza imiyoboro isanzwe tugashyiraho amatiyo agezweho ajyanye n'ibice bikunze kugaragaramo imitingito, zo ziba zikomeye ku buryo zitahungabana.'

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Rubavu, bwijeje abaturage badafite amazi ko ikibazo cyabo kizaba cyakemutse mu minsi ine.

Abaturage bo muri Rubavu bahangayikishijwe no kubura amazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-ryateje-ibura-ry-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)